skol
fortebet

Asinah yababajwe no kwangirwa gukorana na Riderman bakundanye

Yanditswe: Sunday 17, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Asinah Erra wiyeguriye muzika ya Dancehall,yatangaje ko yababajwe bikomeye no kuba Gatsinze Emery[Riderman] bakundanye imyaka umunani yaranze ko bakorana indirimbo.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye City Radio ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2017 aho yavuze ko atishimiye uburyo Riderman yakiriye icyemezo yamugejejeho amusaba ko bakorana indirimbo.
Uyu mukobwa ukunze kuvugwaho kwerekana ikimero ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko hari igihe (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Asinah Erra wiyeguriye muzika ya Dancehall,yatangaje ko yababajwe bikomeye no kuba Gatsinze Emery[Riderman] bakundanye imyaka umunani yaranze ko bakorana indirimbo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye City Radio ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2017 aho yavuze ko atishimiye uburyo Riderman yakiriye icyemezo yamugejejeho amusaba ko bakorana indirimbo.

Uyu mukobwa ukunze kuvugwaho kwerekana ikimero ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko hari igihe cyageze akabona muzika ye itari gukundwa cyane akiyambaza Riderman uhora ufite ibihangano bikunzwe ariko ngo yatunguwe no kuba uyu muhanzi yaramuhakaniye.

Yakomeje avuga ko atazi impamvu yatumye Riderman abyanga kandi ko nta n’icyo acyeka.Yavuze ko atabihuza n’urukundo yanyuranye nawe mu myaka irenga umanani bamaranye bafatanye agatoki ku kandi ahubwo ko bishobora kuba byaratewe na gahunda yari afite.

“Ok n’uko nayimusabye akayinyimpa.”Yasubije uko abajijwe niba ashobora gukorana na Riderman cyangwa niba ashobora gusa Riderman ko bagira icyo bakorana mu bijyanye na muzika.

Yungamo ati “Wikwigora,wikwirirwa ujya kure.No it’s ok nirinze ko arinda akomeza.Namubwiye kumfasha kuko nabonaga umuziki utangiye gusa naho uri kujya hasi.Yaaa ntabwo bihora bimeze neza, mubwira y’uko yamfasha tugakorana ariyinyimpa.”

Avuga ko kuva yahakanirwa na Riderman yahise akorana na Jay Polly kandi ko byatanze umusaruro mwiza, ati “Nahisemo gukorana na Jay Polly.Jay Polly arayimpa atanangoye kandi iyi ndirimbo ninziza cyane peee narayikunze.”

Asinah avuga ko hashize imyaka ibiri atandukanye na Riderman kandi ko yashatse umugore umubereye, ngo ntiyibaza ko kuba barakundanye byakabaye ikibazo kuko ibyo ubu barimo ari ubucuruzi ‘it’s business’.

Yavuze ko ashobora gutera imbere mu buryo runaka kandi ko adashobora kwimpa ikiraka Riderman ngo n’uko bashwanye ‘ntabwo bivuze ngo nta mwimpa ikiraka ngo n’uko twatandukanye, ibi n’ubucuruzi’.

Yasobanuye ko atabihuje n’ibyo banyuranye ahubwo ko bishoboka ko ari impamvu za Riderman zirimo no kuba yaratinye ko itangazamakuru ryakongera kubagarukaho no kwiyumvisha ko inkuru zabo zitarasaza.

Ngo n’ubwo Rideman yamuhakaniye nta mpamvu ifatika yigeze amuha.Yavuze ko kuba yarahakaniwe na Riderman atacitse intege muri muzika kandi ngo ntashobora kuzongera gusaba Riderman ko bakorana cyeretse ariwe ubimusabye.

Riderman yasize Asinah asanga Nadia

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa