skol
fortebet

Asinah yagize icyo avuga ku ifoto yashyize hanze yambaye mu buryo budasanzwe

Yanditswe: Sunday 18, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Asinah yavuze ko yakoze iriya foto mu buryo bwo kwerekana umuco kamere nyafurika uko bambaraga ndetse nuko babaga bagaragara ndetse bigahurizwa hamwe n’indirimbo yaririmbye avuga ku byiza by’Afurika.
Kuri uyu wa Kane w’icyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto igaragaza umuhanzikazi Assinah yambaye mu buryo bwa kinyafurika aho bamwe bavuze ko uyu ari umwihariko uyu muhanzikazi azanye mu ruhando rwa muzika nyarwanda. Mu kiganiro Assinah yagiranya na City Radio yavuze (...)

Sponsored Ad

Asinah yavuze ko yakoze iriya foto mu buryo bwo kwerekana umuco kamere nyafurika uko bambaraga ndetse nuko babaga bagaragara ndetse bigahurizwa hamwe n’indirimbo yaririmbye avuga ku byiza by’Afurika.

Kuri uyu wa Kane w’icyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto igaragaza umuhanzikazi Assinah yambaye mu buryo bwa kinyafurika aho bamwe bavuze ko uyu ari umwihariko uyu muhanzikazi azanye mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Mu kiganiro Assinah yagiranya na City Radio yavuze ko iriya foto yayikoze mu buriya buryo mu rwego rwo kwerekana umuco nyarwanda ndetse n’Afurika muri rusange kuko byose bibarizwa ku mugabane umwe.

Yagize ati” Iriya ndirimbo n’indirimbo igaragaza ibyiza nyaburanga nyafurika”

Yakomeje avuga ko yashatse kwifotoza muri buriya buryo mu rwego rwo kwerekana uko hambere byabaga bimeze ndetse bigahuzwa n’indirimbo yashyize hanze ikubiyemo ibyiza afurika irusha ibindi birimo ubutaka bwiza ,ikirere kiza ndetse n’ibindi.

Yasoje avuga ko kuri ubu urugendo rwa muzika ye rugikomeye aho mu minsi iri imbere azageza ku bafana be amashusho yiyi ndirimbo nawe ahamya ko izabashimisha cyane ndetse abasaba gukomeza kumushyigikira mu bikorwa by’umuziki we muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa