skol
fortebet

Asinah yatutse ibitutsu biteye isoni Riderman n’abandi basore bakundanye bituma asabirwa kujyanwa mu barwayi bo mu mutwe[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Thursday 04, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi wo mu njyana ya dancehall hano mu Rwanda Asinah, yibasiriye abasore bigeze gukundana, barimo Riderman bakundanye mu gihe kirenga imyaka umunani, yabashinje ko baryamanaga na we bavuga ko ari umufana.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa usigaye ukundana na Sarpong ukinira Rayon Sports, yandagaje aba basore n’abagabo abinyujije mu ndirimbo Fuck You ya Kizz Daniel wo muri Nigeria iharawe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kwibasire aba bantu barimo na Riderman bakundanye igihe kirekire bakaza gutandukana ndetse Asinah akitangariza ko yatewe ihungabana no kuba Riderman yaramuteye umugongo agashaka undi, yabashinjaga kumubeshya mu rukundo kandi nyamara we yarabakundaga bo bakavuga ko baryamanaga na we ngo nk’umufana.

Yatangiye ati “Wagombaga kuba uri umukunzi, uri ubuzima bwanjye ariko warabeshye kuko wambwiraga ko urya umukobwa ari umufana wawe, nza kuvumbura ko yari indaya yaramaze kuba umugore wawe kuko uri impumyi … none utangiye kugaruka ushaka igitsina cyanjye?”

Yakomeje yungikanya ‘igitutsi cya f** you’ n’amazina y’abasore batandukanye barimo Devy Ranks, Papito, Dee Rugz, Mc Tino, Riderman, Vaga Byz, Nazil na Family Squad.”

Yakundanye na Riderman abenze umuhanzi witwa Nazil wo mu itsinda rya Family Squad ryaciye ibintu mu myaka ya 2005-2008.

Icyatumye Asinah yemera gusiga Nazil agakunda Igisumizi Riderman ntabwo kigeze kimenyekana icyo gihe ndetse mu itangazamakuru bamubazaga ku by’urukundo rwe rushya na we akirinda kugaruka mu mateka.

Ubu, Asinah Erra ahararanye n’umukinnyi wa Rayon Sports Sarpong.

Umuhanzi DJ Pius akimara kubona agace k’iyi ndirimbo Asinah yari ashyize kuri Instagram, yahise atanga igitekerezo asaba MC Tino ko yasobanura icyatumye yibasirwa n’uyu muhanzikazi.

Abandi bantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga babonye iyi ndirimbo batanze ibitekerezo bamubwira ko ibyo yakoze bitari bikwiye ariko yanga kuripfana nabo akoresha ijambo yifashishije atuka ba Riderman nabo arabatuka.

REBA HASI AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ASINAH YATUTSEMO RIDERMAN N’ABANDI IGITUTSI GITEYE ISONI:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa