skol
fortebet

Asinah yashyize hanze ifoto y’umuzungu bamaze amezi 5 bakundana

Yanditswe: Friday 10, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Asinah Erra yamaze kwinjira mu rukundo n’undi musore wo mu gihugu cya Albania. Avuga ko bamaranye igihe cy’amezi 5 bakundana.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’itangazamakuru Asinah yavuze ko adashaka gutangaza amazina ye kubera ko we atari mu muziki cyangwa mu buzima bw’ubwamamare gusa ashimangira ko amaze igihe kingana n’amezi 5 akundana n’uyu musore bahujwe n’inshuti yabo bombi bikarangira bakundanye bya nyabyo.

Umunyamakuru yifuje kumenya niba uyu musore wo muri Albania uri kubarizwa mu Rwanda yaraje gusura Asinah cyangwa hari ikindi cyamuzanye, asubiza ko uyu muzungu ari mu Rwanda muri gahunda z’akazi k’igihe kirekire. Ndetse yongera ho ko ari kuba mu Rwanda akazajya asubira iwabo gake agiye mu biruhuko . Ndetse Asinah ashimangira ko asanga urukundo rwabo rufite intego kandi yizeye ko bazagera kuri byinshi.

Asinah wakundanye na Riderman igihe kinini baza gutandukana mu buryo bwatunguye benshi, kuko benshi bemezaga ko urukundo rwabo ruzaba nk’urwa Jacques na Rose. Ariko ibyabo byaje kuyoyoka, buri umwe aca inzira ye.

Ibitekerezo

  • Ngo umuzungu wo muri Albaniya? Mwitegure ahubwo ibyo azamukorera nyuma aba namabandi yahatari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa