Asinah yasomeye umufana we wari ukomoje kuri Riderman (AMAFOTO)

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 25 October 2017 Yasuwe: 6382

Umuhanzikazi Asinah Erra umaze kumenyerwa na benshi mu njyana ya Dancehall yabuze umwifato ubwo umufana yamwibasiraga ku rukuta rwa instagram nawe amusubiza mu mvugo yuje umujinya n’uburakari.

Asinah Erra yigeze gukundana na Riderman igihe kirekire gusa biza kurangira Riderman abivuyemo ndetse ashyingiranwa na miss Agasaro Farid Nadia.

Asinah akimara gutandukana na Riderman nawe yahise yiyegurira umuziki mu buryo bweruye ndetse atangirana n’udushya twinshi turimo n’imyambarire yatangaje benshi ndetse ntivugweho rumwe.

Gutandukana kw’aba bombi byanaherekejwe n’ibitero by’amagambo uyu muhanzikazi yagabaga ku rugo rwa Riderman aho yarwibasiraga cyane.

Ifoto Asinah Erra amaze amasaha macye ashyize ku rukuta rwe rwa instagram yatumye umwe mu bafana azura akaboze aramwibasira avuga ko gutandukana na Riderman byamuhungabanyije (troma) ndetse nta n’umwifato akigira (control).

Iyi niyo foto Asinah yashyize hanze ituma yibasirwa

Uyu mufana yagize ati " ahubwo gutandukana na riderman byamuteye troma ntago agishobora kwi controla "

Aya magambo y’uyu mufana ntiyakiriwe neza na Asinah ndetse yahise yandika ubutumwa bumusubiza anamuha gasopo ko adakwiye kwinjira mu buzima bw’abandi.

Yagize ati " just unfollow sinkwinginga to follow me...ahokuvuga ubusa urushwa nubusa ninkokwibariza ubuhiri ukabwikubita ☝🏾cg kurushwa numutwaro utikoreye..jya umenya ibyawe ibyabandi ntamaramuko ubivanamo ujye wicecekera farid wee nako fatuma wee ".


Iyi ni ifoto aheruka gushyira hanze bamwe banenga imyambarire ye

Abandi bafana bumvikanye babwira Asinah ko akwiye gutuza akumva ibyo abamushima bamuvugaho n’abamunenga akabumva ahubwo akaza gukuramo ikimufasha.

Ku rundi ruhande hari abibajije impamvu mu gusubiza uyu mufana yashyizemo izina ry’umugore wa Riderman (Farid) kandi bitagaragara ko ariwe wanditse buriya butumwa. Asinah yagize ati " ujye wicecekera farid wee nako fatuma wee"

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble NDANGIZA Epa

    ASINAH ngo yakundanye na RIDERMAN igihe kirekire.Ibaze nawe niba bararyamanye igihe kinini,yarangiza akirongorera undi mukobwa!!! Ibyo se nibyo mwita GUKUNDANA??Ntabwo aribyo.Imana imaze kuturema,yaduhaye amategeko.Ikibabaje nuko abantu nyamwinshi bica ayo mategeko uko bashatse.Gusambana babyita ngo ni ugukundana.Abakobwa bajye bamenya ko iyo umuhungu muryamanye,ntabwo yongera kugukunda kuko icyo yashakaga aba akibonye.Imana yaduhaye sex kugirango tuzayihe gusa umuntu tuzabana binyuze mu mategeko.Hanyuma tukishimana,tukabyara hungu na kobwa (Imigani 5:15-20).Abantu babirengaho bagasambana mu rwego rwo kwishimisha,ntabwo imana izabaha ubuzima bw’iteka (1 Abakorinto 6:9,10).Iyo bapfuye biba birangiye.Ariko abantu bumvira imana,izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).Ntacyo bimaze kwishimisha ukora ibyo imana itubuza,hanyuma wapfa ntuzazuke.Ntabwo ubwenge bwawe buba bwuzuye.We must obey our Creator in order to get Eternal Life.It is not a dream my friend.

    October 2017

Inzindi nkuru

Wema Sepetu yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe ari muri gereza

Umunyamideli Wema Sepetu nyuma yuko icyaha cyo gukoresha ndetse no...
20 July 2018 Yasuwe: 752 0

Ku nshuro ya gatatu hagiye gutorwa Miss na Mister Elegance Rwanda

Ku nshuro ya gatatu mu Rwanda hagiye kuba amarushanwa azatoranwamo umusore...
20 July 2018 Yasuwe: 426 0

Dore umukobwa wemeza ko ari mwiza nubwo afite ibice bimwe ahuriyeho...

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru cyandikirwa mugihugu cya Nigeria, uyumukobwa...
20 July 2018 Yasuwe: 1775 0

Diamond yakozwe n’isoni imbere y’umukobwa we Tiffah

Diamond yasakaje hanze amashusho agaragaza ari kuvugana n’umwana we , gusa...
20 July 2018 Yasuwe: 2537 1

Umukobwa wabaye Nyampinga wa gereza yakatiwe igihano cyo gupfa azira kwica...

Mu gihugu cya Kenya, umukobwa uzwi ku izina rya Ruth Wanjiku Kamande uzwiho...
20 July 2018 Yasuwe: 1424 1

Bruce Melody yatangaje ikintu agiye gukoresha miliyoni 20 yatsindiye

Bruce Melody yavuze ko agiye kuyifashisha mu bikorwa bijyanye no gukora...
19 July 2018 Yasuwe: 1259 0