skol
fortebet

Asinah yasubije abantu bose bamwandagaje bavuga ko yaririmbye yambaye ubusa

Yanditswe: Thursday 12, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Asinah yabasubije ababwira ko barebye nabi atari yambaye ubusa ahubwo ngo uriya mwenda wari umwegereye kandi ufite ibara risa n’ishusho y’abazungu.

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Asinah yahundagajweho ibitutsi na bamwe mu batanze ibitekerezo ku rubuga rwa Instagram aho yashyize hanze amafoto yerekana uko byari byifashe mu gitaramo yakoreye muri kamwe mu tubari duherereye mu mujyi wa Kigali kabari aho bamushinjaga ko yaririmbye yambaye ubusa.

Bamwe mubatanze ibitekerezo kuri iyi foto bavuze ko yari yambaye bitamwubahisha, abandi bamwibasira bavuga ko yari yambaye ubusa ariko we ashimangira ko afite amahitamo asesuye yo kuririmba yambaye uko ashaka bimufasha gushimisha abafana kuko ‘nubwo hari ababinenga hari n’ababishima.’

Yagize ati “Icyo nabivugaho ni uko barebye nabi, sinzi ukuntu barebaga bakabona ni nk’aho ngo nambaye ubusa, ngo nishishanyijeho amatatuwaji. Kariya ni akenda nari nambaye biranagaragara, ahubwo ubundi ushaka kugutuka ntabura aho agufatira ariko urebye uriya mubiri ni uw’abazungu.”

Yongeyeho ati “N’iyo naba nambaye ubusa uwanjye [umubiri] ntiwaba usa kuriya kuko wo urirabura, ahubwo kubera kari gafashe ku mubiri kanyegereye ubwo abarebaga ntumbaze uburyo babibonaga, babonye ko nari nambaye ngo ubusa ariko ntabwo ari ko byari bimeze.”

Asinah avuga ko niba yambaye umwenda mugufi ari ko aba yateguye urubyiniro bitewe n’uko uri bumufashe kubyina ntuze kumutega mu buryo aba ashaka gushimisha abantu. Yemeza ko adashobora kuririmba yambaye ibiri bumubangamire kwitwara uko abyifuza.

Uyu muhanzikazi asubiza abamututse bakamwandagaza ku mbuga nkoranyambaga bamushinja kwica umuco yavuze ko ari bo badafite umuco n’ikinyabupfura kuko n’unenga hari uburyo anengamo bitari ugutukana bya gishumba.

Ati “Gutukana ntabwo ari umuco mwiza, ujya ku rubuga akantuka yagaya imyambarire yanjye, ubwo se ahubwo uba ugaragaye cyane ni inde? Uwo na we nta muco n’ikinyabupfura agira. Niba nanjye nshobora kumuha impamvu nkavuga nti nambaye gutyo.”

Twakwibutsa ko Asinah ari umwe mu bahanzikazi nyarwanda bazwiho udushya ndetse no mu minsi yashize yatangarije UMURYANGO ko ntamukunzi agira ndetseko atamukeneye kubera ko hari byinshi ahugiyemo bijyanye no kwagura umuziki we.

Ibitekerezo

  • Ku bantu batazi cyangwa batemera iminsi y’imperuka turimo,mujye mumenya ko nkuko Bible yabihanuye,Imperuka igomba kubanzirizwa n’ibintu nk’ibi bitabagaho kera.Kutemera imperuka,ni ikosa rikomeye,kuko bituma udahinduka ngo ushake imana kugirango uzarokoke kuli uwo munsi.Ugahora wibera muli shuguli,politike,ibinezeza,etc...,ntiwite ku bintu imana idusaba.Mujye mwibuka ibyabaye ku gihe cya NOWA n’igihe cya Sodoma na Gomora.Nkuko YESU yabisobanuye muli Luka 17:26-30,abantu bari bibereye mu makwe,ubucuruzi,ubwubatsi,ubuhinzi,etc...,banga kumva UMUBURO wa Nowa na Loti,kugeza ubwo imana yabarimbuye bose,hasigara abantu 8 gusa mu bantu bari batuye isi ku gihe cya NOWA.
    YESU yarangije inkuru ye avuga ko ariko bizagenda ku Munsi w’imperuka wegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa