skol
fortebet

Asinah yatangaje igice cyo ku mubiri we akunda kurusha ibindi byose

Yanditswe: Monday 19, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Asinah yatangaje ko ku mubiri we akunda iminywa ye cyane.

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Mukasine Asinah umwe mu bahanzikazi bamaze kwandika izina mu Rwanda kubera indirimbo ze kuri ubu yagarukanye imbaraga zidasanzwe ndetse ahamya ko uyu mwaka azanye imbaraga zidasanzwe ndetse ko yamaze kubona umujyanama wamaze kwemera kumushyigikira mu bikorwa bye by’umuziki.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Radio Rwanda yakomoje ku bintu bitandukanye akunda ndetse nibyamubabaje mu buzima bwe aho yavuze ko mu bice bigize umubiri we akunda iminywa ye ,mu gihe ikintu cyamubabaje mu buzima bwe ari uburyo yatandukanye n’uwari umukunzi we Riderman.

Yakomeje avuga ko byamubabaje gusa ko yageze igihe bikamushiramo abajijwe impamvu yahise yinjira mu muziki yasubije ko nubundi byari muri gahunda ze kuva yavuka ndetse ko yakererewe kuwinjiramo ibyo nabyo bikaba biri mu byamubabaje mu buzima bwe.

Yasoje avuga ko kuri ubu yishimira intambwe amaze gutera muri muzika ndetse ko agikomeje urugendo rwe rwa muzika ndetse ko ashimira itangazamakuru ryo mu Rwanda rikomeje kumutera ingabo mu bitugu.

Ibitekerezo

  • Ngo iminwa ye !!! Ariko Mana !! Ubwenge buri aha !! Hahahahahahahahahahaaaaaa !!! Abanyamakuru namwe mwaba abagome mwaba abagome !!! Hahahaha !!!
    Umva hasina we, umubyeyi ubyaye abana abakunda kimwe bose, ikindi kandi amano ntiyabwira umutwe ngo mvaho urandemereye, naho kuvuga gutyo uba werekanye uko ubwenge bwawe bungana. Hahahahaha

    Muduhe numero ye twigeragereze.Uyu mwana akeneye umuhoza amalira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa