skol
fortebet

Asinah yatangaje umukunzi mushya yasimbuje Riderman

Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2017

Sponsored Ad

Mukasine Asinah uharawe cyane mu njyana ya Dancehall yatangaje ko afite umukunzi mushya nyuma y’igihe kigera ku myaka ibiri ashwanye na Gatsinzi Emery [Riderman] bari bamaranye imyaka umunani mu rukundo.
Mukasine Asinah ni muto mu myaka akaba mukuru mu rukundo n’ibyamamare.Yabanye mu buzima bw’umunezero na Riderman bwuzuye gusohokana, gusura inshuti no kubwirana amagambo yuzuye icyizere cy’ejo hazaza nubwo byarangiye ntawubashije gucyebura undi.
Aba bombi bahuye ubwo Riderman yari mu (...)

Sponsored Ad

Mukasine Asinah uharawe cyane mu njyana ya Dancehall yatangaje ko afite umukunzi mushya nyuma y’igihe kigera ku myaka ibiri ashwanye na Gatsinzi Emery [Riderman] bari bamaranye imyaka umunani mu rukundo.

Mukasine Asinah ni muto mu myaka akaba mukuru mu rukundo n’ibyamamare.Yabanye mu buzima bw’umunezero na Riderman bwuzuye gusohokana, gusura inshuti no kubwirana amagambo yuzuye icyizere cy’ejo hazaza nubwo byarangiye ntawubashije gucyebura undi.

Aba bombi bahuye ubwo Riderman yari mu myiteguro yo kumurika album ya mbere yise’ ‘Rutenderi’. Icyo gihe yashakishije ababyinnyi ariko abura umutoza wabo kugira ngo bazahuze mu jyana.

Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye barimo na Charly na Nina kugeza ubu, niwe wafashaga Riderman gutegura icyo gitaramo yaje kwisunga Queen Ally(nyirasenge w’uyu muhanzi) bashakisha umutoza w’ababyinnyi.

Amakuru avuga ko icyo gihe bahuye na Asinah wari uzi kubyina atangira gutoza aba bana bagombaga kubyinira Ridermana.Asinah na Riderman bakomeje guhurira mu bikorwa bitandukanye, igitutu cy’itangazamakuru gituma berura ko bari mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2012 ubwo Riderman yavaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu nama nyunguranabitekerezo yitwa “Hip Hop and Physic Engagement”, yakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe n’abafana batandukanye barimo na Asinah wahageze mbere y’abandi ndetse na Nadia wabaye nyampinga wa Mount kenya.

Nadia Farid Ishmael washakanye na Riderman kuri ubu niwe watumye inshuti zakera[ Riderman na Asinah[ bashwana. Uyu mugore ubana na Riderman byagizwemo uruhare rukomeye na M Izzo kugirango bihuze.

Urukundo rwa Asinah na Riderman rwashyizweho akadomo ubwo Nadia yasamaga inda, Riderman akiyemeza kumurongora nyuma y’uko Asinah yari yakomeje kumubwira ko bashyingiranwa ariko undi akabyima amatwi.

Imyaka umunani bamaranye yashyizweho iherezo ndetse buri wese atangira ubuzima bwe, Riderman yahise arongora ndetse aranibaruka mu gihe Asinah we yahise yinjira muri muzika avuga ko yihebeye.

Mu mwaka ibiri ishize, uyu mukobwa yagiye yumvikana mu itangazamakuru avuga ko nta mukunzi afite ndetse ko atarakira ibikomere by’urukundo Riderman yamuteye kuburyo yasubira mu rukundo.

Uyu muhanzi yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umuraperi Diplomate maze yandika yiba niba umukunzi we mushya bari gukundana ubu bitaza kumutera ishyari bitewe n’uko ari kumwe n’undi musore.Ati “Nizereko bitaza gutera ishyari umukunzi wanjye .”

Mu banditse kuri iyi foto bavuze ko haba ari kare kugirango uyu mukobwa asubire mu rukundo, ngo yagakwiye gutegereza nibura imyaka 8 igashira nk’iyo yamaranye mu rukundo na Riderman.

Abandi bavuze ko ‘Asinah ari umukobwa mwiza arabura iki?. Abandi nabo bavuze ko aramutse akundanye na Diplomate byaba ari byiza kurusha uko yakomeza kubaho wenyine.
- Ifoto Asinah yakoresheje amenyesha abakunzi be ko yamaze kubona umusore bakundana.

- Asinah yamaze kwiyakira ndetse kuri ubu yamaze kwiyegurira muzika

- Imyaka umunani aba bombi bahuzwaga n’urukundo kuri ubu byamaze kuba umuravumba ku mpande zombi.

Game is over by Asinah ft Neg G The General New Rwandan Music Video 2016

Ibitekerezo

  • Biragoye kubyemera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa