skol
fortebet

Asinah yavuze ku mukobwa wamutereye icyuma mu kabari akangiza isura ye[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 13, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Ni nyuma y’amakuru yavuzwe ko Umuhanzikazi Asinah Erra yakubiswe icyuma n’umukobwa bahuriye mu kabari, aho abenshi bavuze ko ngo bapfuye umugabo , Ibi by’umugabo Asinah Erra arabihakana cyane ngo kuko n’uwamuteye icyuma ntawe azi na gato.

Sponsored Ad

Asinah avuga ko umukobwa wamuteye Icyuma mu itama bataziranye ni ubwambere yaramubonye mu mafoto yohererejwe, impamvu bamumweretse mu mafoto yamaze gukubitwa icyumwa yumva isereri ntiyamenya umuteye Icyuma nibwo bagenzi be baje kumuha amafoto asanga ntawe azi.

Uyu mukobwa Asinah guterwa icyuma ku itama byaje kumuviramo kujya mu bitaro kwa Nyirinkwaya aho yavuyemo tariki ya 5 Kanama 2019.

Amwe mu magambo ya Asinah, Yagize ati”umuntu yarankomerekeje simuzi, ntacyo nari navuganye na we, sinari nasangiye na we, nagiye kubona mbona umuntu anshinze icyuma mu itama.”


Yungamo ati”Icya mbere nakubwiye ko uwo muntu wankubise icyuma ntamuzi, ni ubwa mbere nari mubonye, ako kanya sinabashije kumumenya kuko nahise ngira isereri sinabasha kumubona mu maso ariko hari abamubonye, bananyoherereje amafoto ye nsanga nta na hantu muzi, uretse kuvuga ngo twapfaga umugabo, n’uwo mugabo ntawuhari nta n’uwo napfa na we.”

Gusa ngo Adsinah nyuma yo kuva mu bitaro yatange ikirego kiracyakurikiranwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa