skol
fortebet

Ay n’umukunzi we w’umunyarwandakazi bibarutse imfura yabo

Yanditswe: Monday 13, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Ay n’umukunzi we Remy bibarutse imfura yavukiye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Sponsored Ad

Ay abinyujie kuri konte ye ya Instagram yashyize hanze ubutumwa bwuzuyemo ibyishimo bidasanzwe aho yatangazaga ko umugore we Remy yibarutse imfura yabo y’umuhungu muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ndetse ko yahise amwita izina rya AVIEL YESSAYAH.

Yagize ati “Imana ni nziza ,ndayishimira kuba yaduhaye umugisha njye n’umugore wanjye mwiza kuri iyi taliki ya 12 Kanama 2018 mu ivuriro rya Medical City Healthcare Dallas muri leta ya Texas , twungutse umwana w’umuhungu witwa AVIEL bisobanuye Imana ni umubyeyi wanjye (Papa) , afite ibiro 3.9Kgs . Urakaza neza ku Isi AVIEL YESSAYAH .”

Ambwene Allen Yessayah wamamaye cyane nka AY muri Tanzania yarushinganye n’umukunzi we w’Umunyarwandakazi Umunyana Rehema[Remy] kuwa Gatandatu taliki ya 24 Gashyantare 2018,mu birori byabereye i Dar es Salaam muri Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa