skol
fortebet

Babo yajyanye Producer Pastor P mu buyobozi amushinja kumurya amayero 1000€

Yanditswe: Wednesday 10, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Producer Pastor P uri mu bafite inararibonye mu gukora muzika mu Rwanda arashinjwa n’umuhanzi Babo ko yamuhaye amafaranga yo kumukorera Album ntayikore…ubu yatanze ikirego….Pastor P nawe ati “ Convocation yangezeho.”

Sponsored Ad

Umuhanzi Teta Barbara uzwi nka “Babo” afite imyaka 17 akorera umuziki mu Rwanda nubwo atuye mu Budage kuko ariho ababyeyi be batuye.

Umwaka ushize ari mu Rwanda hamwe n’ababyeyi be ngo bishyuye Producer Pastor P 800 Euro kugira ngo azakorere uwo mwana Album yose… Ayo ngo yari ‘Avance’.

Umubyeyi w’uyu mwana waganiriye n’Umuseke dukesha iyi nkuru yabanje kuvuga ko aba adashaka kugira ikintu abivugaho ngo kuko byamubabaje cyane bigaca n’intege umwana we.

Ati “ Namwishuye ‘avance’ ngo akorere Album umwana none umwaka wose urashize, yamukoreye indirimbo ebyiri gusa birambabaza, kandi avance namuhaye yari menshi cyane.”

Avuga ko yajyaga yishyurira Babo itike imuvana mu Budage aje mu Rwanda kugira ngo arangize izo ndirimbo, ngo bikarangira Pastor P atamukoreye akongera akamutegera indi imugarura.

Ngo yabonye amaze gutega kenshi kandi abona ntacyo abamarira afata umwanzuro wo kujyana Babo gukorera izo ndirimbo ahandi.

Uyu mubyeyi avuga ko bavuganye na Pastor P akamwongerera andi mafaranga kuko yamubwiraga ibibazo afite, bwo ngo yamuhaye 200 Euro yiyongeraga ku yandi 800 yari yaramuhaye mbere.

Nabwo ngo ntacyo yakoreye umuhanzi nk’uko abivuga, ibi byatumye atanga ikirego mu rugaga ruhuriyemo aba producer mu Rwanda ngo arebe ko asubizwa amafaranga ye.

Ati “Namureze mu rugaga abarizwamo baramutumiza aduha igihe cyo kuzatwishyura nabwo nza i Kigali aho urugaga rukorera baramuhagara yanga kuza, urumva ko nagizemo igihombo gikomeye kandi harimo n’agasuzuguro.”

Abonye izi nzira zidashobotse uyu mubyeyi yatanze ikirego mu nzego z’ubutabera nabo batumiza Pastor P.

Ati “Ntako ntagize ngo duhure mbere yuko mbishyira ahabona yanze ko dukemura ikibazo akigira umuntu uhuze cyane kandi nanjye haribyo nabaga ndi kwica mu kazi kanjye…Ubu twamaze gutanga ikirego bamuhaye na Convocation ya mbere.”

Uyu avuga ko ari ubuhemu kuko hejuru y’amafaranga yamuhaye hiyongeraho n’amatike y’indege y’umwana aje gukora muzika ntamubone.

Ati “ …Njye mbyita ko harimwo n’ubugome.”

Pastor P ntahakana ibyabaye ko indirimbo zitakozwe avuga ko icyabayeho ari ukutumvikana neza bitewe na gahunda za buri ruhande.

Ati “ Urebye hajemo kutumvikana neza no kuburana kuko twaraganiriye icyo gihe twumvikana ko nzajya kumukorera iwabo mu Budage icyo gihe mbura VISA nabo bagiye kugaruka inaha nanjye ntahari naragiye muri Amerika.”

Pastor P avuga kandi ko amafaranga ya ‘Avance’ yari yahawe n’ubundi angana nibyo yari yakoze kuko yari amaze gukora indirimbo ebyiri hasigaye indi imwe ngo nayo ari kuyirangiza azayibaha mu minsi iri imbere.

Avuga ko mbere yari yaranabemereye ko azabasubiza ayo mafaranga ariko babuze uko baganira.

Pastor P avuga ko ‘Convocation’ imuhamagaza kwitaba yamugezeho ajya no kwitaba ariko ntiyahura n’abayobozi, gusa ngo araza gusubira mu buyobozi kuko ntiyakwanga kwitaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa