skol
fortebet

Bad Rama mu ihurizo rikomeye nyuma yo gutumira Sheebah Karungi akamutenguha ku munota wa nyuma kandi banamwishyuye

Yanditswe: Tuesday 30, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’umugandekazi Sheebah Karungi wagombaga kwitabira igitaramo cya Kigali Summer Fest ariko ntakitabire, yashyize mu ihurizo rikomeye umuyobozi wa The Mane, Mupende Ramazan uzwi nka Bad Rama wateguye iki gitaramo kuko yari yamwishyuye amafaranga y’ibanze (avanze), ngo ari kugisha inama uko iki kibazo cyakemuka.

Sponsored Ad

Sheebah Karungi ni umwe mu bahanzi bari bitezwe mu gitaramo cya Kigali Summer Fest ariko ntiyahaboneka.

Iki gitaramo cyamamajwe igihe kinini bavuga ko uyu muhanzi azakizamo, mbere y’umunsi umwe ngo kibe ni bwo byamenyekanye ko Sheebah atakije.

Byamenyekanye ubwo uyu muhanzikazi yabinyuzaga ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko atakije mu Rwanda ariko ashima abateguye igitaramo.

Nta mpamvu uyu muhanzi yatanze yatumye atitabira Kigali Summer Fest nubwo yaje gusimbuzwa undi muhanzi wo muri Tanzania witwa Rich Mavoko.

Umuyobozi wa The Mane, Mupende Ramazan uzwi nka Bad Rama yabwiye itangazamakuru ko bari baramaze kwishyura Sheebah amafaranga ya mbere (avanze).

Ati “ Sheebah twari twaramuhaye amafaranga ya mbere andi yo twumvikana ko azayafatira i Kigali gusa ku mpamvu ze byarangiye ataje kandi ntabwo aradusubiza amafaranga uretse ko natwe tutarayamwishyuza.”

Akomeza avuga ko kuba Sheebah ataraje na we atari amakosa ye, mu izina rya The Mane ngo ntakibazo bafitanye ariko ku by’amafaranga aracyagisha inama icyo gukora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa