skol
fortebet

Bad Rama washinze The Mane yashubije abavuga ko akundana n’umukecuru, ibyo gutobora izuru n’ibindi byinshi

Yanditswe: Wednesday 24, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Uwavuga ko The Mane iri mu nzu zifasha abahanzi zihagaze neza muri iki gihe ntiyaba abeshye, ni inzu ibarizwamo Safi Madiba, Marina ndetse na Queen Cha kandi utibagiwe na Jay Polly. Igitekerezo, imishinga n’ibikorwa byose biri mu maboko y’umunt umwe, Mupenda Ramadan uzwi nka Bad Rama.

Sponsored Ad

1.Yize ubufundi
2.Yabanye mu nzu imwe na Rafiki na Kamichi
4.Yabaye umu-guide muri pariki, umuhanzi none ubu ni manager w’abahanzi
5Yavangaga iby’ubufundi no gutegura ibitaramo
6 Ari mu bagize uruhare mu ihangwa rya Coga Style
7.Safi na Nizzo bari mu bamuhaye ibitekerezo by’uko azakora ubujyanama.

Mupenda Ramadan yaje mu muziki yiyita Bad Rama, ari muri bari gukangaranya benshi kubera akayabo ashora mu muziki ndetse bamwe bakibaza aho avoma ubukungu bwisukiranya ashyira muri aba bahanzi bataratangira kugaruza ibyo atanga.

Iyo muganira akubwira ko amaze imyaka myinshi mu muziki ndetse ko kera yari umuhanzi witwaga Jaku Malox, bikaza kumwangira agasubira kwikorera isima n’imicanga ariko afite ku mutima kuzagarukana ubukana amaze kugwiza agatubutse.

The Mane Music Label ihagarariwe na Mupenda Ramadhan [Bad Rama] umaze kuyigeza kuri byinshi byatumye iba imwe mu nzu zifasha abahanzi zihagaze bwuma mu Rwanda.

Igituma iyi nzu yirahirwa ni uko mu gihe cy’umwaka umwe urenga gusa imaze mu ruganda rwa muzika nyarwanda hari ibyo imaze guhindura byishimirwa n’ab’ingeri zitandukanye, bakurikirana uru ruganda.

Mu minsi itambutse Bad Rama nibwo byavuzwe ko agiye muri Amerika abantu benshi bahamya ko agiye guhura n’umuzungu usheshakanguhe bivugwa ko Bad Rama ariwe yakomoyeho ubutunzi afite yanakuyeho igishoro cyo gushyira mu muzika by’umwihariko muri The Mane Music Label, ariko ibi uyu mugabo yabihakanye yivuye inyuma ahibwo avuga ko agiye guhura na pasiteri Samusoni ndetse n’ibindi by’akazi ke gasanzwe.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru rimubaza k’ubyurugendo aherutse kugirira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse nicyo rwari ruhatse muri rusange..

Bad Rama yagize ati “Nari maze igihe nkora cyane nkeneye kuruhuka ariko cyane cyane harimo ikintu cyo gusenga, ariko mu byari binjyanye byatumaga numva nishimye harimo n’uko kugenda kugira ngo nongere mfate umwanya ndi kumwe nabo twatangiranye gusenga. Mu byari binjyanye hari harimo uko gusenga ndetse n’akazi.”

Naho k’ubyu umukozi w’Imana[Pasiteri] we yavugaga ko yari agiye kureba nawe yamuvuze byinshi bitandukanye.

Bad Rama mu magambo ye yagize ati “Pasiteri wanjye yitwa Samson, ni umukozi w’Imana uba muri Amerika. Ni umuntu twabanye, wankuye ahantu habi. Nahuye nawe mu myaka nk’ine ishize, nahuye na Sam mu by’ukuri nari mvuye mu bintu byinshi cyane hamwe ubuzima uba wumva ko icyo usigaje ari ukwiyahura”

Yakomeje agira ati “Nahuye nawe mu buzima navuga ko bwari bwiza cyane ku myaka yanjye yari mike muri icyo gihe, guhera ku myaka 23 kuzamura nari ndi gukorera amafaranga menshi cyane ndibuka ko nari ndi muri Showbiz mu buryo bwo gushabika; kuko nari mfite amaduka yambika abahanzi ndibuka na PGGSS ya mbere nambitse abahanzi benshi barimo Tom Close, Rafiki n’abandi.”

“Nyuma nza kujya mu bintu by’akabari nari mfite akitwaga The Porch gusa imaze imyaka ine idakora. Muri icyo gihe narabikoraga mpura n’abahanzi benshi barimo Knowless, Kamichi n’abandi.”

“Nyuma naje kugira ikibazo mpura n’imyuka mibi navuga ko ariko haba harimo no kwiga n’Imana iba yakwegereye ibona ko hari byinshi ikigukeneyeho ariko hari inzira ukwiye kubinyuzamo kugira ngo ubanze wisobanukirwe unamenye inzira ukwiye kubinyuzamo umenye uwo uri we.”

Bad Rama yunzemo agira ati “Nshima Imana kuba byarabayeho nkanyura mu cyo nakwita ikosi. Nagize ibibazo ibintu byanjye byose birahomba mbaho nabi, abantu bose baranyanga, wahamagara umuntu wese akakubwira ngo Rama yarasaze ntuzamwitabe n’ubikora uzaba umwiteje azaba aje kukuganyira ariko ibyo byose Imana yarabikoze kugira ngo umenye abantu, umenye uko bateye kuko abenshi muri abo ubu turakorana ndacyanabafasha mu gihe bo batabikoze kuko nicyo Imana idutegeka.”

“Icyo gihe rero naje guhura na Samson, akambwira ibintu bijyanye n’Imana ntanabyumva agenda anyigisha kenshi turasenga tugera naho mbatizwa. Nicyo nkunda kuvuga kuko kubatizwa mu mazi magari bihindura byinshi cyane mu buzima bw’umuntu guhera umunsi nabatijwe ubuzima bwanjye bwahindutse uwo munsi.”

Yakomeje avuga ko “Kuva uwo munsi sinigeze nongera gusubira hasi. Byaranshimishije ni umuntu wamfashije cyane; noneho amahishurirwa, ibyo dusoma, ibyo Imana yatuganirije […] nanjye icyo gihe nari ndi mu mwuka w’Imana nshobora gusenga nkumva Imana ishobora kunyereka ibintu bitandukanye.”

“Ibyo nabonye ni byinshi, nyuma y’amezi ane tuganiriye, nari mvuye mu cyumba cy’inzu imwe nabagamo ndya rimwe ku munsi ahantu hose ngenda n’amaguru, ntashobora kuza i Kigali, ariko nyuma y’igihe gito umuntu asenga ibintu byarahindutse.”

Bad Rama avuga ko ibyo biba Atari kera kuko nta myaka ine ishize, byari mu 2014 cyangwa 2015 gutyo.

Bad Rama yakomeje avuga ko yaje kwigobotora ingoyi y’ubukene abinyujije munzira y’amasengesho gusa nta kindi.

Yagize ati” Ni amasengesho nta kindi. Nta n’umwe wampaye n’igiceri cy’amafaranga atanu. Icyo Imana yakoze yamfunguriye amayira mbona nisanze mu bukerarugendo, ntangira gukorana n’abazungu sinari naranabyize naje kubyiga nyuma ariko iyo Imana yaguhaye biba ari ibyo.”

Naho ku muzungu byagiye bivugwa ko bakundana nyuma y’amafoto yagaragaye bahuje urugwwiro abantu bagahamya ko ari nawe wamuhaye ubutunzi bwose, Bad Rama yabivuze nabyo.

Yagize ati” uriya nyine abantu niko bateye. Si nako baremwe nibyo bishyiramo ari nabyo bitera ubukene benshi bikanatera amashyari n’amatiku.

Aho kugira ngo abantu bishimire intambwe y’umuntu babanza kwerekana ko adashoboye ariko ndababwira nti Imana ibahe umugisha ibarinde amashyari n’amatiku, umwanya ufata ujya guhigahiga ibintu nk’ibyo ndavuga nti uwufashe uwukoramo ibyaguteza imbere nibyo byiza.

Mba mfite aho nahuriye n’abantu, abazungu mbanye nabo imyaka n’imyaniko naho nari ndi nari ndi kumwe nabo n’ejo uzambonana n’undi, ibyo nakorana nabo ni uburenganzira bwanjye.”

Uyu mugabo ahamya ko ariya mafoto ari kumwe nuriya mukecuru w’umwera atabyibuka neza, gusa nta n’ubwo ari kera dore ko agira na The Mane yari iriho gusa siyibuka neza ibintu yararimo za Musanze aho nyir’izina anakomoka, kandi ahamya neza ko ibintu nkibi iyo abibonye nta mwanya abiha.

Naho ku mafoto ye yagaragajwe mu irushanwa rya Primus Guma Guma yambaye umwenda wanditseho The Mane. Bad Rama avuga ko “Icyo yaba cyose gitwaye iki Bad Rama? Abe umufana, mabukwe, abe umugore, abe ibiki… hari uwo abangamiye se? Bad Rama se hari uwo yibye? Njye natangiye gukora mfite imyaka icyenda. Niba waratangiye gushaka amafaranga ufite iyo myaka icyo wabona cyose uba warakivunikiye. Tugomba kumenya ko ikintu cyose kirimo ubuzima bw’umuntu aba yaragikoreye.”

Bad Rama w’imyaka 34 ubwo yabazwaga kukuba afite umukunzi ho yagize ati “Kuva ku munsi wa mbere ninjira mu ruganda rwa muzika, ni uko mfite The Mane Music Label, mfite abahanzi, umwana w’umukobwa witwa Nanda wenda n’abandi bazaza. Ibindi byo ntabwo numva ko ari ngombwa ibyanjye n’umuryango wanjye biba bikwiriye kumenywa n’inshuti zanjye zo mu buzima busanzwe.”

Mu Rwanda ntabwo ari ibintu bikunze kubaho ku bagabo gupfumura amazuru, Bad Rama usigaye apfumuye amazuru yavuze ko “Njye ntabwo mbaho nk’uba mu Rwanda, nta rutangira mfite nshobora gukorera mu Isi yose, igihe cyose uri ku Isi. Njye ni uko nizera numva mfite imbaraga nyinshi ntabwo nakora ikintu mvuga ngo mu Rwanda cyangwa iki.”

Yakomeje avuga ati “Njye nkunda umubiri wanjye, aho kugira ngo njye gusambana natobora izuru, aho kugira ngo njye kwiba nashyira ibishushanyo ku mubiri, aho kugira ngo nange abantu nashyiraho ‘dreadlocks’. Umubiri ni ikintu Imana yaduhaye, biriya ni nk’uko wafata imodoka ugashyiraho irangi. Ikintu kitantandukanya n’Imana yanjye mba mfite uburenganzira bwo kugikora".

Ibitekerezo

  • Uyu mutyipe ibisobanuro ari gutanga byose ntibifatika ngo yarasenze nyo byose abona biragarutse, cyangwa yasenganye nuriya mukecuru. Ntimumbaze ibyo basengaga.Iyo urebye iriya foto hari ibindi bisobanuro umuntu aba akeneye? Nibakomeze nubundi bisengere ariko bareke kutubeshya.

    Ni byiza rwose ko wiboneye agakecuru kazajya kakugurira yawuruti, nta mpamvu yo kwisobanura cyane uvangavanga isima, imideli n’abapastoro.... erega ni uburenganzira bwawe gushakisha ukabona umugati wangu!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa