skol
fortebet

Bad Rama yagize icyo avuga ku makuru yamuvuzweho ko aryamana na Queen Cha ndetse na Marina

Yanditswe: Monday 16, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Bad Rama yavuze ko yatunguwe no kubyumva ndetse ko byamubabaje aboneraho kubwira abantu bose ko atakora ikosa ryo gukundana n’abakobwa afasha muri The Mane kuko bose bahujwe n’akazi.

Sponsored Ad

Mu minsi yashize nibwo mu itangazamakuru hacicikanye amakuru atandukanye avuga ko umuyobozi wa The Mane ariwe Bad Rama aryamana n’abakobwa afasha [Queen Cha ndetse na Marina] . Ibi bikaba bikurikiranye n’inkuru zigezwe guhwihwiswa ko uyu mugabo yaryamanaga na Marina .Kuri uyu wa Gatandatu ubwo yaganiraga n’itangazamakuru Bad Rama yavuze ko yatunguwe no kubyumva ndetse biramubabaza aho yabwiye yasubije ko ibyavuzwe ari ibinyoma kandi ko bitashoboka ko akundana n’abakobwa afasha kuko bose bahujwe n’akazi gusa.

Yagize ati “ Inkundo zanjye zifite aho ziba ,Akazi ni akazi ,nagiye gushinga The Mane nka kampanyi nabitekerejeho kandi narinzi neza ko ngomba guhura n’abahungu ndetse n’abakobwa [...] Mboneyeho kubwira abanyarwanda bose ko ntashobora gukora ikosa ryo kuryamana n’abakobwa nyobora muri The Mane."

Mu kiganiro yabajijwe uko babyakiriye yasubije ko byamubabaje ku giti cye ndetse bibabaza n’abahanzikazi Queen Cha wari umaze iminsi yinjiye muri The Mane aho yavuze ko uyu mukobwa atinjiye muri The Man aje gukundana ahubwo ko ynjiyemo aj gukora ibikorwa ndetse aboneraho n’umwanya wo kwiyama abantu bahamagara Queen Cha bamubaza ku musore batandukanye aho yahishuye ko bitamugwa neza iyo babimubaza kandi bazi neza ko batandukanye.

Yasoje avga ko umuhanzi wese winjiye muri The Mane yagiyemo yarabanje kubitekerezaho ndetse no kumwigaho aboneraho no kubabwira ko abayibarizwamo bose ikibahuje nawe ari ugukora umuziki gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa