skol
fortebet

Bad Rama yiswe umufana wa Meddy biteza umwuka mubi ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Saturday 01, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Bad Rama ukuriye The Mane yanenze umusore wavuze ko ari umufana wa Meddy.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30 Ugushyingo 2018 ,nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amagambo yuzuyemo gusebanya hagati ya Bad Rama ukuriye The Mane ndetse n’umusore witwa The Cat uzwi mu gukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Youtube na Instagram.

Uku guterana amagambo byavuye ku ifoto uyu musore The Cat yashyize kuri konte ye igaraza Bad Rama ari kumwe na Bob Pro ndetse na Meddy aho bari mu gihugu cya Tanzania mu bikorwa bitazwi.

Uyu musore mu butumwa yanditse ku ifoto ye yavuze ko Meddy ari kumwe n’abafana be aha yashakaga kuvuga ko Bad Rama na Bob Pro ari abafana ba Meddy.

Mu bitekerezo bitandukanye byashyizwe kuri iyi foto hagaragayemo Bad Rama wanze kwemera ko ari umufana wa Meddy aho yavuze ko The Cat watangaje ibi ari umurwayi wo mu mutwe.

Yagize ati” Ariko Man ubundi buriya ubona uri muzima ,maze iminsi nkubona nkakureka ariko ibukeneye gukora ntibivuga gusebya abantu no kubeshya abantu.”

The Cat yahise amubaza niba gufana Meddy ku giti cye ari igisebo gusa Bad Rama ntiyagize icyo abivugaho ahubwo yavuze ko yamaze kumenya aho ubwenge bwa The Cat bugarukira.

Ati"“Sha turakubonye icyo twashakaga kumenya aho ubwenge bwawe bugarukira nizereko buri mu nyarwanda abibonye ,twari twarayobewe umuntu uhora witeze ibitambaro ngo atagaragara sasa shakira ahandi ahaho urahombera.”

Mu bitekerezo byasangije kuri iyi foto bakomeje kubaza Bad Rama niba kwitwa umufana wa Meddy ari igisebo gusa ku giti cye ntagire icyo ababaza kugera igihe umwe yamubajije impamvu yaba yarafashe indege akerekeza muri Tanzania icyari kimujyanye niba ataruko asanzwe amufana gusa nibi Bad Rama yabirengeje amaso.

Kuri ubu ikibazo kiragira kiti kuba Bad Rama yiswe umufana wa Meddy ni igisebo? Cyangwa ni ukumwubahuka?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa