skol
fortebet

Bahati Grace wabaye Miss Rwanda mu byishimo bidasanzwe n’umusore ahamya ko yamutwaye umutima wose[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 05, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2009, arimubyishimo bidasanzwe kubera umusore ahamyako yamutwaye umutima.

Sponsored Ad

Bahati ntasiba kugaragaza amarangamutima ye agaragaza urukundo akunda umusore avugako ariwe ari gukomoraho ibyishimo afite muri iyi minsi.

Mu mpera z’umwaka wa 2018 nibwo Bahati Grace yatangiye kujya aca amarenga y’uko ari mu rukundo nyuma yo gutandukana na K8 Kavuyo banafitanye umwana w’umuhungu mukuru babyaranye ntibabashe kubana nk’umugore n’umugabo.

Grace ari murukundo n’umusore witwa Paccy uba muri Canada, ahamyako ariwe yasimbuje K8 Kavuyo wanze ko babana.

Paccy na Grace bagaragaje amafoto barikumwe aho aba bombi batangiye umwaka wa 2021 barikumwe.

Bahati Grace ku mafoto arikumwe n’uyu musore yagize ati “Umwaka mushya kuri twe”

Amakuru ahari nuko aba bombi bamaranye ibyumweru bibiri muri Canada aho uyu mugore yari yaje gusura uyu musore murwego rwo kwishimana mu mwaka mushya wa 2021.

Ndetse biravugako aba bombi bafitanye ubukwe muri uyu mwaka.

Mu 2012 nibwo Bahati Grace na Kavuyo bibarutse imfura yabo bise Muhire Ethan. Nyuma y’igihe gito bahita batandukana buri wese aca ukwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa