skol
startimes

Bahati uririmba indirimbo zihimbaza Imana yakozwe ku mutima n’umugore we wamuhaye impano y’imodoka [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 18 February 2021 Yasuwe: 6060

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, uri mubakunzwe mugihugu cya Kenya, yagaragaje ibibezaneza bidasanzwe ubwo umugore we yamuhaga impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz.


Bahati na Diana Singola ni imwe muri Couple zimaze kwigarurira imitima ya benshi mugihugu cya Kenya.

Aba bombi urukundo rwabo bakunze kurushyira kumugaragaro aho usanga babwirana amagambo y’imitoma babinyujije kumbuga nkoranyambaga bakoresha.

Ku munsi wa Saint Valentin, umunsi abantu benshi bafata nk’uwabakundana, Diana yatunguye umugabo we Bahati maze ategura ibirori bidasanzwe byo kumutungura aho yamugeneye impano y’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Mercedes Benz nshya.

Iyi mpano yashyimishije cyane uyu mugabo aho yavuzeko umugore we ari umuntu udasanzwe ndetse avugako umugabo wagira abagore nkawe 5 yaba ari umunyamahirwe wambere kuri iy’isi.

Bahati aganiraga n’ikinyamakuru Ghafla Magazine, ubwo bamubaza uko yumva amerewe nyuma yuko ahawe impano n’umugore we yagize ati “Ndishimye cyane kubw’impano nahawe n’umugore wanjye, burigihe akunze kumpa impano zikanshimisha ariko iyiyo byandenze..”

Bahati yakomeje agira ati “nkurikije umunezero mfite, haramutse hari umugabo ufite abagore nk’abangaba 5 yaba ariwe munyamahirwe wambere ku isi……!”

Bahati w’imyaka 27 y’amavuko afite abana 2 yabyaranye na Diana w’imyaka 32 y’amavuko.




Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amafoto Yaciye Ibintu:Umugore w’abana 2 akomeje gutangaza benshi kubera...

Catherine Jepkemboi ni umugore wo mugihugu cya Kenya, uyu mugore w’imyaka 25...
6 March 2021 Yasuwe: 5263 0

Vera Sidika ari gushaka umusore w’umukene bazasangira amafaranga yakuye mu...

Vera Sidika ni umwe bakobwa bakunzwe cyane kumbuga nkoranyambaga mu mjyi wa...
6 March 2021 Yasuwe: 4610 0

Abakobwa 37 bahatanye muri Miss Rwanda 2021 baraye mu mwiherero i Nyamata...

Abakobwa bose uko ari 37 barenze ijonjora rya Miss Rwanda 2021 baraye mu...
6 March 2021 Yasuwe: 3529 0

Wa musore w’umunyarwanda wihinduje umukobwa agahindura n’amazina abakunzi be...

Ejo bundi twababwiye inkuru ya Lionel, umusore w’umunyarwanda ubarizwa i...
6 March 2021 Yasuwe: 6220 0

Umugore wa nyakwigendera Dj Miller akomeje gushengurwa n’agahinda nyuma...

Nigihozo Hope umugore wa nyakwigengera Karuranga Virgile wamamaye nka Dj...
6 March 2021 Yasuwe: 3669 0

Rayvanny yapfukamiye umukunzi wa Harmonize kubera ko yasakaje amashusho...

Icyamamare mu njyana ya Bongo Flava wamamaye ku izina rya Rayvanny yasabye...
6 March 2021 Yasuwe: 3478 0