skol
fortebet

Bahati wo muri Just Family yasubije Young Grace wamwibasiye avuga ko akunda gusambana n’abakobwa atambaye agakingirizo[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 18, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’aho umuhanzikazi Young Grace yibasiye bikomeye umuhanzi Bahati uririmba mu itsinda rya Just family amushinja gukunda igitsina n’ubusinzi kuri ubu uyu muhanzi yavuze ko Young Grace yahubutse.

Sponsored Ad

Aba bahanzi bose bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya 8, ibitaramo bizenguruka igihugu by’iri rushanwa byatangiye Bahati wo muri Just family arwaye umutima kuko yavuye gutaramira i Gicumbi agahita arwara akajya mu bitaro.

Mu kugira Inama Bahati ngo akire vuba, Young Grace yavuze ko Bahati agomba kugabanya kurya Bango no kugabanya kunywa inzoga, Abantu benshi bahise batungurwa no kumva Young Grace ashinja uyu musore ubusinzi n’ubusambanyi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 kamena 2018, ibitaramo bya Guma Guma byari byakomereje i Huye, nyuma yuko itsinda rya Just Family ryari rivuye ku rubyiniro, aba basore batatu barimo n’uyu Bahati, baganiriye n’itangazamakuru maze avuga uko yafashe ubutumwa bwa Young Grace bwamugiraga inama yo kugabanya ubusinzi n’ubusambanyi.Bahati yavuze ko Young Grace banahanganiye igikombe yahubutse akavuga ko uyu musore akunda inzoga n’igitsina.

Bahati yagize ati:” Young Grace nta kibazo dufitanye kindi, ariko ibyo yavuze rwose simbica ku ruhande yarahubutse, kuba yaravuze ngo ngabanye ubusambanyi ntabyo nigeze mubwira ko mbikunda, icyakora inzoga zo ndazinywa. Nubwo nta kibazo dufitanye kandi ari mugenzi wanjye dufatanyije urugamba ariko yarahubutse.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa