skol
fortebet

Bamenya yahishuye byinshi ku buzima bushaririye yanyuzemo birimo kuba yaravutse iwabo bakize nyuma bagakena bigera naho bamutiza undi muryango[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 06, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Benimana Ramadhan uzwi nk’umukinnyi wa film Serie yitwa BAMENYA atangaza ko yaciye mu buzima busharira kandi yaravukiye mu muryango wifashije, ngo hari ubuzima mpamo akina muri film ariko ntabwo yigeze aba umukozi wo mu rugo nk’uko benshi babitekereza.

Sponsored Ad

Bamenya mu kiganiro The Choice yabajijwe ibibazo bitandukanye byerekeranye n’ubuzima bwe niba hari aho bihuriye nibyo akina muri filime.

Asubiza ko yavutse mu muryango wifashije ndetse ko iwabo bari bafite imodoka zirenze ebyiri.

Ati: “Igihe nababwiriye ko navukiye muri famille yifashije nari kuba umukozi wo mu rugo gute? Iwacu twari dufite imodoka rivani ebyiri na gikeri!”.

Bamenya na Kacapu bakinana

Bamenya avuga ko kubera amateka u Rwanda rwanyuzemo, afite imyaka itandatu yibuka ko iwabo hari ibisigisigi by’imodoka (pieces), agahamya ko ari ikimenyetso cy’uko bari bifashije bityo ko atabaye mu buzima bushaririye kubera ko yavukiye mu muryango ukennye.

Ati: “Kuba umuntu yavukira mu muryango ukomeye ntabwo ari ibyo umuntu yakangisha, nta muntu wakwirata inkovu z’imiringa kuko ushobora kuhasubira ugasanga nta n’ipiyesi ihari cyangwa inzira yanyuragamo imodoka, isi ni gatebe gatoki, Film hafi ya zose (80%) nakinnye ndi umukozi wo mu rugo, ariko sinigeze mba umukozi wo mu rugo n’umunsi umwe mu buzima bwanjye.”

Umunyamakuru yamubajije impamvu ari inzobere mu buzima bushariye, niba yaba yaravukiye mu muryango ukize ariko nyuma bakaza gukena bikaba ngombwa ko aba mu buzima bushaririye akunze gukina nk’inararibonye Bamenya yemera ko yananyuzemo.

Bamenya ati ”Ku myaka itandatu nasanze ubutunzi bw’iwacu bwarashize, biba ngombwa ko banantiza mu yindi famille (umuryango), nageze aho ngaruka aho bwa buzima bwatangiriye kuko nari maze kubona ko hari ibyo ushobora kwirukira uzi ko ari bizima, ugasanga byaragusize udashobora kugendana na byo, kuba mu mateka ashaririye nibyo byiza kugira ngo uzumve icyanga cy’ubuzima bw’amateka aryohereye.”

Yatanze urugero agira ati: “Ushobora kunywa Henesy wavumbye ugiye muri party (mu birori) y’umuntu nusanga kuri buri meza yashyizeho Henesy uzayinywa uko ubishaka ariko nuyigurira ukajya kuyinywera mu rugo wenyine ufite uko uzayinywa n’udukombe unywa ugasinzira, ariko ahandi uvayo ari uko icupa urirangije.”

Bamenya akomeza avuga ko yavuye mu mateka aryohera agatangira asharira akayanyuramo nyuma akisanga mu aryohera ahamya ko arimo ubu, ari na bwo yatangiye kumenya ko iwabo bari bifashije.

Ati: “Ubu nibwo ndi kumva icyanga cy’uburyohe bw’amateka aryohera.”

Nubwo Bamenya ahakana ko yabaye umukozi wo mu rugo, ariko yemera ko mu buzima bushaririyre yanyuzemo hari akazi yagiye akora kagiye kamuha ubunararibonye bw’ubuzima akunze kwisanisha na bwo muri film.

Benimana Ramadhan uzwi nk’umukinnyi wa film Serie yitwa BAMENYA

Bamenya wamenyekanye muri film zitandukanye umwaka wa 2021 awutangiye ahagaze neza kuko ari mu bakinnyi ba film 5 bakunzwe mu Rwanda mu bagabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa