skol
fortebet

Bamporiki wasoje amashuri agiye gukora ubushakashatsi ku gitera Jenoside

Yanditswe: Friday 08, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu Bamporiki Edouard n’umufasha we bashyikirijwe impamyabumenye isoza amashuri y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza “Masters” ,muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), avuga ko agiye gukora ubushakashatsi ku gitera Jenoside.
Kuri uyu wa 8 Ukuboza 2017 nibwo habaye umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri kaminuza ya ULK. Bamporiki n’umufasha we bari mu banyeshuri 147 bahawe impamyabumenyi z’ikiciro cya gatatu cya kaminuza, n’abandi 891 barangirije icyiciro cya kabiri muri (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu Bamporiki Edouard n’umufasha we bashyikirijwe impamyabumenye isoza amashuri y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza “Masters” ,muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), avuga ko agiye gukora ubushakashatsi ku gitera Jenoside.

Kuri uyu wa 8 Ukuboza 2017 nibwo habaye umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri kaminuza ya ULK. Bamporiki n’umufasha we bari mu banyeshuri 147 bahawe impamyabumenyi z’ikiciro cya gatatu cya kaminuza, n’abandi 891 barangirije icyiciro cya kabiri muri ULK.

Bamporiki usoje icyiciro cya gatatu mu mategeko mpuzamahanga (International Public Law), yavuze ko agiye gutangira ubushakashatsi ku gitera Jenoside.Yagize ati "Ngiye gukora ubushakashatsi ku mitekerereze y’abakoze Jenoside kuko birahura cyane n’ibyo nigaga bijyanye n’amategeko mpuzamahanga dore ko twarebaga cyane kubijyane na Jenoside maze nkacukumbura icyateye ndetse n’igitera Jenoside cyane nibanda uko ibyo bitekerezo biza mu muntu”.

Yakomeje avuga ko ubu bushakashatsi buzagira akamaro kuri we ndetse n’abandi bantu muri rusange. Ati “Ubu bushakashatsi bwanjye ndashaka kuzabushyira ahagaragara mpabwa impamyabumenyi ihanitse (PHD) kandi ndifuza ko buzagirira abantu benshi akamaro”.

Yavuze ko urwego agezeho ubu rumutera akanyamuneza ‘Ngira ngo kwiga ukarangiza ufite n’izindi nshingano z’akazi ntabwo biba byoroshye. Ku giti cyanjye ndumva nejejwe nabyo kandi na bagenzi banjye batabashije kuvuga, urabona ko bafite ibyishimo. Ni umunsi w’ibyishimo kuko umuntu aba arangije ikivi yatangiye.’

Bamporiki yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko mbere y’uko ahabwa kuyobora iterero ry’igihugu asimbuye Rucagu.

Prof Mbanda uyobora ULK yasabye abanyeshuri barangije kubyaza umusaruro impamyabumenyi bahawe bagahesha ishema u Rwanda.

Yagize ati “Abababanjirije bari kubaka u Rwanda n’ubwitange. Namwe rero nk’uko mwabitojwe muzabe intangarugero igihe cyose n’aho mujya hose haba mu Rwanda no mu mahanga. Impamyabumenyi muhawe ni ikimenyetso cy’ubuhanga n’imyifatire myiza mwagaragaje mu ishuri.”

Edouard Bamporiki umuyobozi w’itorero ry’igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa