skol
fortebet

Bamporiki yasabiye Oda Paccy wikinze ikoma ku kibero kujyanwa mu kigo ngororamuco

Yanditswe: Tuesday 10, Oct 2017

Sponsored Ad

Edourd Bamporiki anenga mu buryo bukomeye umuhanzikazi Oda Paccy wifotoje yikinze ikoma ku myanya ndangagitsina, ngo akwiye kujyanwa kuba mu kigo ngororamuco akavayo yaramaze guhinduka mbese yarasubiye ku murongo w’ubuzima bwa muntu.
Umuraperikazi Oda Paccy hashize iminsi itari myinshi yifotoje ifoto yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga na Mpuzabantu mu cyo bise #OdaChallege, Edouard Bamporiki uheruka kugirwa umutoza mukuru w’itorero ry’Igihugu yatangaje ko uyu mukobwa adakwiye gusubizwa mu (...)

Sponsored Ad

Edourd Bamporiki anenga mu buryo bukomeye umuhanzikazi Oda Paccy wifotoje yikinze ikoma ku myanya ndangagitsina, ngo akwiye kujyanwa kuba mu kigo ngororamuco akavayo yaramaze guhinduka mbese yarasubiye ku murongo w’ubuzima bwa muntu.

Umuraperikazi Oda Paccy hashize iminsi itari myinshi yifotoje ifoto yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga na Mpuzabantu mu cyo bise #OdaChallege, Edouard Bamporiki uheruka kugirwa umutoza mukuru w’itorero ry’Igihugu yatangaje ko uyu mukobwa adakwiye gusubizwa mu itorero ahubwo ko yamusabira kujyanwa mu kigo ngororamuco.

Bamporiki wahoze ari Umudepite yavuze ko Oda Paccy akwiye kujyanwa mu kigo ngororamuco
Ku gicamunsi cyo kuwa kane tariki 28 Nzeri 2017 nibwo Oda Paccy yashyize hanze ifoto imugaragaza yikinze ikoma ku gitsina, ni ibintu asobanura ko yabikoze mu rwego rwo kwamamaza indirimbo ye nshya yise ‘Order’ yafatanije n’itsinda rya Urban Boys.

Nyuma y’iyi foto havuzwe byinshi, ibyamamare batandukanye batangiye kwifotoza bikinze ikoma ku bice by’umubiri wabo.Icyo gihe Umuraperi Amag The Black yavuze ko agiye kujya arinda amakoma kugira ngo hatagira umuntu wongera kuyangiza.

Mu kumusubiza, Paccy yaje kumvikana amugereranya na kadahumeka.Mu burakari bwinshi,Am G yahise asaba ko uyu mukobwa yajyanwa mu itorero kuko yibagiwe akanirengagiza indangaciro z’umunyarwanda.

Aganira na City Radio ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Ukwakira 2017 Bamporiki Edouard ukuriye itorero ry’igihugu mu Rwanda yatangaje ko yumvise ndetse akanabona ifoto ya Oda Paccy, akabona atari ibintu byari bikwiye ku mwari w’u Rwanda.

Yagize ati”Njye uwo mukobwa wambaye amakoma naramubonye n’ibindi byakurikiye, ikimubereye ntabwo ari ugusubiza mu itorero, ikimubereye ni ukugororwa. Mu itorero ntabwo hajya abantu kuko bagize ingeso mbi cyangwa imyitwarire mibi, hajya abantu kuko ari ngombwa kuko gutozwa ni ishuri…”

Ngo uretse iyi foto ya Oda Paccy yaciye ibintu ikagarukwaho cyane mu itangazamakuru, ubusanzwe akunda gukurikirana ibikorwa by’uyu mutegarugori akabona atandukira cyane ndetse akaba yitwara nabi, aha niho yasabye ko akwiriye kujyanwa mu kigo ngororamuco mbere yo gusubizwa mu itorero nk’uko yabisabiwe na Amag The Black.

Mu magambo ye ati”… Imyitwarire ye nabonye y’amafoto ntabwo ari iby’i Rwanda no mu itorero buriya ashobora kuba atabona umwanya, kuba yarihishe mu zindi ntore, biragaragara ko yihishemo kuko ntabwo umuntu yava mu itorero ngo yitware kuriya, ngira ngo ababishinzwe natwe turimo batekereza uko umuntu nk’uriya n’abandi nkawe bajya mu bigo ngororamuco hanyuma yavamo akajyanwa mu itorero kuko nyuma yo gutoza umuntu uranamutuma ariko ntabwo watuma umuntu nk’uriya ataragorowe.”

Abajijwe icyabanza ari ukujya mu itorero cyangwa mu kigo ngororamuco dore ko abantu batandukanye bakunze kumusabira kujyanwa mu itorero, kuri Bamporiki uyobora Itorero ry ‘Igihugu,yavuze ko akwiriye kubanziriza kujyanwa mu kigo ngororamuco akamarayo igihe akazagaruka mu baturage yarasubiye mu buzima busanzwe.

Bamporiki kandi yashimye bikomeye Amag The Black kubw’indirimbo ‘Akarima k’igikoni’aherutse gushyira hanze, yavuze ko abahanzi bagakwiye gukora indirmbo zifite ubutumwa bugira akamaro ku baturage ndetse bunafite n’iyo buhindura ku miberaho ya muntu, yanavuze ko n’abandi bahanzi batarajya mu itorero bazajyanwayo.


Iyi foto yateje impagarara kuri Instagram abanyamakuru barimo Uncle Austin, akaba n’umuhanzi, Arthur Nkusi, Anita Pendo n’abandi nabo bakoze hashtag bari bise “ #OdaPaccyChallenge” yari yakwiye impande zose z’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ibitekerezo

  • Oya nibyo, ariko ntibibe urwenya ahubwo bishyirwe mu bikorwa. Nibamujyane IWAWA amareyo nk’amezi atatu azagaruka
    umurengwe wamushizemo kandi bizaba isomo no ku bandi bahanzi bose biyambika ubusa ngo bashaka kumenyekana.

    Nagirango nunganire Honorable BAMPORIKI.Ikintu gihindura abantu bya nyabyo,ni BIBLE.Turamutse dukurikije ibyo imana idusaba ibinyujije muli Bible,nta kibazo cyakongera kuba mu isi:Kwiyandarika,gusambana,kwiba,intambara zo mu isi,ubusumbane,akarengane,etc...byose byavaho.Abantu bavuye mu bigo ngororamuco benshi,barongera bagakora ibyaha byinshi.Ndetse n’abantu bayobora ibyo bigo cyangwa abahigisha,nabo bakora ibyaha byinshi.Abakristu nyakuri,ni abantu bahinduwe abantu beza na Bible.Nta kindi imana yaduhereye Bible.Yashakaga ko tuba abantu beza.Urugero,Matayo 7:12 haravuga hati:" Icyo utifuza ko abandi bantu bagukorera,nawe ntukakibakorere".Babyita "Golden Law".Tekereza ukuntu isi yaba nziza twese tubyubahirije !!! Kwaheri intambara,ubusambanyi,akarengane,etc...Abantu bake bagerageza kumvira imana,nibo bonyine bazaba muli Paradizo.Abandi bose (billions of people),imana izabica ku Munsi w’imperuka uri hafi,kugirango isi ibe Paradizo (Yeremiya 25:33).Ntabwo isi yaba nziza,igihe cyose abantu hafi ya bose banga kumvira imana.
    Bibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,kwishimisha,etc...Bible isaba abantu bose batuye isi gushaka imana,mbere y’uko uwo munsi w’imperuka uza kandi uri hafi cyane.Byisomere muli Zefania 2:3.Mujye mumenya ko imana yacu yitwa Yehova,ikorera kuli Timetable.Yashyizeho umunsi w’imperuka kandi impamvu yatinze kuwuzana,nuko ishaka ko twese duhinduka,tukayumvira,mbere y’uwo munsi.Ikibabaje nuko abantu ahubwo barushaho kwishakira ibyisi gusa.

    Wowe witwa UMUSOMYI,ntabwo ari IWAWA ihindura abantu.Nkuko KABAYIZA Tom yanditse,ni BIBLE gusa ihindura abantu bakaba beza.Nicyo imana yayiduhereye.Ikibazo nuko abantu badashaka gukora ibyo basoma muli Bible.Urugero,abasambanyi bose batunze Bible !! Abantu bakuba Imana na zero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa