skol
fortebet

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bibasiye umuraperi Diplomat wavuze ku modoka baguze

Yanditswe: Friday 08, Mar 2019

Sponsored Ad

Abafana ba Rayon Sports batutse umuraperi Diplomat wafashe ifoto y’imodoka ya bisi ikipe yabo iherutse gushyira hanze itatse,ayihuza n’iya kompanyi ya Matunda zifite irangamibare (plaque) zimwe mu rwego rwo gusa n’ubibutsa ko atari nshya.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo umuraperi Diplomate yafashe ifoto igaragaza iyi modoka ya Rayon Sports uko imeze ubu nyuma yo gutakwa amabara y’ubururu, nuko yari imeze igihe yageragezwaga na kompanyi itwara abagenzi ya Matunda Express ayishyira ku rukuta rwe rwa Instagram bibaabza cyane bamwe mu bafana ba Rayon Sports.

Abafana ba Rayon Sports bafashe iyi foto ya Diplomat nk’ubushotoranyi bwo kwerekana ko iyi modoka yaguzwe akayabo ka miliyoni 100 RWF ishaje,niko kumutuka karahava.

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bakibona iyi foto ku rukuta rwa Instagram rwa Diplomat batangiye gutuka uyu muraperi bamubwira ko Rayon Sports ari ubukombe atari ugupfa kuyikiniraho ubufindo wiboneye mu gihe abandi bavuze ko yazimye ari gushaka uko yakubura umutwe abinyujije ku izina Rayon Sports.

Izi mpaka zabaye ndende ubwo zinjirwagamo n’abafana ba APR FC bari bashyigikiye Diplomat,baratukana karahava ndetse na nubu impaka ziracyakomeje.

Abafana ba Rayon Sports bataziye iyi modoka y’ikipe yabo Rubabaza cyangwa indege yo ku butaka bahaye gasopo Diplomat bamubwira ko yashaka ahandi azamukira atari kuri Rayon Sports.






Ibitekerezo

  • iyi modoka niyo babahaye si amafaranga yanyu mwayiguze, nimwitonde, kuko byali byarabaniye *

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa