skol
fortebet

Abantu batandukanye babonye amashusho ya Kimenyi Yves yambaye ubusa bagiriye inama umukunzi we yo kumusiramuza[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 17, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Bamwe mu bakobwa bagiriye inama Diane Keza uzwi nka Didy d’Or umukunzi wa Kimenyi ko niba amukunda by’ukuri yazamujyana kumusiramuza ngo kuko aricyo cyubahiro cye, naho ubundi ashobora kumwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,Kimenyi nawe agirwa inama yo kuzajya agira isuku yo ku myanya ye y’ibanga.

Sponsored Ad

Ku wa mbere wiki cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza ubwambure bwa Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu wa APR FC , nyuma yuko bamwe babonye aya mashusho batangiye kwibaza uburyo aya mashusho yagiye hanze ndetse n’umukobwa bavuganaga.

Umwe mu bakobwa byavugwaga ko ariwe washyize hanze aya mashusho yabyamaganiye kure ndetse avuga ko nawe atazi uko yagiye hanze yongeraho ko nawe ashaka kumenya umuntu wavuganaga n’umukunzi we kugera ubwo amwereka ubwambure bwe.

Bamwe babonye aya mashusho ya Kimenyi barimo n’abakobwa bavuze ko uriya mukobwa adakunda Kimenyi ahubwo afite ikindi amushakaho kuko iyo aza kuba amukunda aba yaramujyanye kwa muganga bakamusiramura ngo kuba adasiramuye ni ikibazo gikomeye ndetse abandi basaba Kimenyi kuzajya agira isuku yo ku myanya ye y’ibanga.

Uyu we Yagize ati” Njyewe numiwe peee!! uziko ntarinziko I Kigali hari abasore badasiramuye [..] sha reka nkubwire uriya mukobwa niba akunda uriya musore yagakwiriye kujya kumusiramuza kuko aricyo cyubahiro cye naho ubundi ashobora no kuzamwanduka ibindi birwara byandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

Undi nawe ati "Mada wakoze neza, nubundi wagombaga kubikora ariko rwose uzanamusobanurire ibyiza by’isuku yoku myanya y’ibanga.

Ikindi, ibikorwa nkibi bigayitse si byiza kuko bituma abantu bagutera icyizere. Nk’umukinnyi w’ikipe ikomeye nkiriya hari abana benshi baba bamufata nk’icyitegererezo mukuzamura impano , navuga ko aba ari nka Mwarimu w’abantu benshi mukuzamura impano, ( aha niho mpera ngaya cyane uwashyize hanze aya ma pht )

Muri rusange abantu bakagombye kwiyubaha no kwiha agaciro".

Ese kwisiramuza bimarira iki uwabikoze?

Nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje kwisiramuza bifite akamaro kenshi mubuzima bwacu bwa buri munsi.Kwisiramuza:

-Byongera isuku y’igitsina cy’umugabo: kariya gahu gakikije igitsina niko kabika imyanda myishi yaba iva mu mubiri cyanga iva hanze kakaba gashobora kuba indiri ya za mikorobe zishobora kugirira nabi umubiri kandi iyo myanda kuyivana mo biragorana. Iyo aka gahu gakuwe ho umutwe w’igitsina uguma hanze, ntiwongere guhura n’umwanda.

-Bigabanya ibyago byo kwandura cyangwa kwanduza indwara zandurira mumibonano mpuza bitsina: nkuko bigaragazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima OMS, abantu basiramuye baba fafite amahirwe 60% yo kutandura agakoko gatera SIDA ugereranyije n’abandi badasiramuye. Kuko kugira ngo wandure bisaba ko haba ugukomeretsanya hagati y’igitsina cy’umugabo n’igitsina cy’umugore. Iyo kariya gahu kagihari rero umutwe w’igitsina cy’umugabo uba woroshye cyane kandi na kariya gahu koroshye kuba kakomereka.

-Bigabanya ibyago byo kwandura kanseri y’igitsina cy’umugabo ndetse n’umura ku gitsina gore.

-Bigabanya ibyago byo kurwara indwara zifata urwungano rw’inkari

Ntiwakwibagirwa ko binatuma imibonano mpuzabitsina igenda neza kuko kariya gahu kaba imbogamizi mugihe cy’imibonano mpuza bitsina.

Musore niba ugejeje iki gihe utarajya kwisiramuza uyu niwo mwanya wawe ngo ujye gukora icyo gikorwa kuko ari ikintu kiza ku buzima bwawe.

Ibitekerezo

  • njye ndumva uyu mukinnyi yagakwiye kujya muri committe yabantu bashinzwe gushishikariza abandi kwisiramuza nicyo ubustar buba bumaze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa