skol
fortebet

Bamwe muri Filime, abandi bayoboka mikoro, n’iyihe mpamvu nyamukuru iri gukururira Abahanzi kuyoboka YouTube?

Yanditswe: Wednesday 09, Dec 2020

Sponsored Ad

YouTube benshi bayifata nk’isoko y’Amakuru, Amafilime, ama shusho y’imikino itandukanye nibindi byinshi. Usibye gushyira amashusho yawe kuri uru rubuga ngo ushimishe abagukurikira, ahubwo bitewe n’inshuro ayo mashusho yarebwe banyiri YouTube nabo bakugenera amafaranga.

Sponsored Ad

Nk’urugero, niba nshyize Videwo ya filime yange kuri YouTube, ifite uburebure bw’iminota 20, ikarebwa n’abasaga byibuze nabantu ibihumbi 10, iyo filme byibuze inyinjiriza akabakaba cyangwa arenga ama dorali 50-70, ariko si ihame kuko bigenda bitandukana mu kwinjiza amafaranga hakurikijwe ibintu byinshi bitandukanye. Ibyo tuzabigarukaho mu nkuru zacu zitaha.

Bamwe mubahanzi batandukanye mu Rwanda binjiye muri Filime zica kuri YouTube, abandi batangira gutambutsa ibiganiro kuri YouTube, benshi bakibaza niba Umuziki udafite amafaranga? Ni uko batagishoboye? Cyangwa nuko bakururwa n’akavagari k’amafaranga yinjira kuri YouTube?

Uyu munsi umunyamakuru w’ Umuryango yegeranije abahanzi b’amazina akomeye mu Rwanda basa naho bari gukwepa Umuziki bagahitamo iya YouTube.

AMA G THE BRACK

Uyu muhanzi yamamaye cyane mu minsi yashize ndetse anakundwa n’abantu benshi bitewe n’ibihangano bye byuje ubuhanga nka Uruhinja, Ifaranga , Ikiryabarezi, Twarayarangije n’izindi nyinshi zitandukanye. Mu minsi yashize, uyu musore nawe yayobotse filme itambuka kuri YouTube yitwa Ngunda Series.

ASNAH ERRA

Iyo utereye akajisho kuri shene ya YouTube y’uyu muhanzikazi wamamaye cyane mu njyana ya Dance Hall, usanga ko indirimbo iherukaho ari Turn Up yafatanije na Riderman yagiyeho taliki 22 Ukwakira 2019. Nyamara wahindukiza amaso hakurya kuri Shene ya YouTube ya Clapton Kibonke uyu mukobwa aherutse kugaragara muri Filime Umuturanyi imwe muzigezweho cyane muri iyi minsi. Mu gihe andi makuru yo avuga ko yabaye ahagaritse umuziki.

YOUNG GRACE

Nkivuga iri zina wibutse Like a Boy, Tokeni, Bingo,Hip Hop game nizindi zitandukanye. Ni umukobwa wazanye impinduka mu ruhando rwa muzika by’umwihariko muri Hip Hop y’igitsina gore yigarurira imitima ya benshi ndetse agahembura imitima ya benshi igihe yabaga ari ku rubyiniro. Uyu mu mama bisa naho nyuma yo kwibaruka yahinduye umuvuno, aho kuri ubu asigaye atambutsa ibiganiro binyuranye by’umwihariko byibanda ku bagore babyaye ariko batabana n’abagabo ibyo yise SINGLE MOTHER VIBES bitambuka ku muyoboro we wa YouTube Young Grace Abayizera.

KHALFAN NGOVINDA

Umwe mu baraperi b’abanyempano baba mu Rwanda, wamamaye mu ndirimbo nka power,Ibaruwa,Zimbarire n’izindi nyinshi. Uyu muhanzi benshi batunguwe mu minsi yashize ubwo yatangiraga gukina Filime Umuturanyi itambuka kuri YouTube.

Si aba gusa kuko hari nabandi, ariko nanone imibare irakomeza kwiyongera uko bwije nuko bukeye tukaba turi kubategurira icyegeranyo by’umwihariko impamvu nyamukuru iri kubitera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa