skol
fortebet

Barack Obama yashyize hanze urutonde rw’indirimbo kuva akiri Perezida kugeza ubu

Yanditswe: Wednesday 18, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama, yasangije abakunzi be urutonde rw’indirimbo yakunze cyane kuva akiri perezida kugeza uyu munsi, zirimo iza Eminem, Bruce Springsteen na Jay-Z.

Sponsored Ad

Uru ruvange rw’indirimbo ,Obama yazitondetse ku rukuta rwe rwa Instagram mu rwego rwo gusangiza abakunzi be ibyo akumbuye. Iyo witegereje uru rutonde urusangaho indirimbo ziri mu njyana ya rock, jazz na hip-hop, harimo nka ‘Halo’ ya Beyoncé , The Rising ‘ya Bruce Springsteen,’na Lose yourself ya Eminem.

Barack Obama yabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni nawe mwirabura wa mbere wayoboye iki gihugu gikomeye ku Isi. Yashakanye na Michelle Obama tariki 18 Ukwakira mu 1992, bafitanye abana babiri aribo Malia Obama na Sacha Obama.

Nyuma y’imyaka 27 bamaze babana,aba bombi baracyabwirana utugambo twiza ku isabukuru yabo ndetse ntibajya bahisha urukundo rwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa