skol
fortebet

Barafinda nyuma yo kugerageza kuba Perezida bikanga, yinjiye mugukina urwenya

Yanditswe: Thursday 05, Oct 2017

Sponsored Ad

Uyu mugabo uri hagati Barafinda Ssekikubo Fred
Barafinda Ssekikubo Fred wagerageje kwiyamamariza kuba Perezida w’ u Rwanda ntashobore kuzuza ibisabwa yatangiye gukina urwenya (comedy).
Tariki 12 Nyakanga ubwo Komisiyo y’ amatora mu Rwanda yatangiraga kwakira kandidatire z’ abifuzaga guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yabaye tariki 3 na 4 Kanama habonetse, umugabo udasanzwe wifuzaga kuyobora Abanyarwanda.
Uyu mugabo Barafinda kuri uwo munsi ubwo yaganiraga n’ (...)

Sponsored Ad

Uyu mugabo uri hagati Barafinda Ssekikubo Fred

Barafinda Ssekikubo Fred wagerageje kwiyamamariza kuba Perezida w’ u Rwanda ntashobore kuzuza ibisabwa yatangiye gukina urwenya (comedy).

Tariki 12 Nyakanga ubwo Komisiyo y’ amatora mu Rwanda yatangiraga kwakira kandidatire z’ abifuzaga guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yabaye tariki 3 na 4 Kanama habonetse, umugabo udasanzwe wifuzaga kuyobora Abanyarwanda.

Uyu mugabo Barafinda kuri uwo munsi ubwo yaganiraga n’ itangazamakuru yasekeje abanyamakuru aho yavuze ko afite politiki imutogota ku ruti rw’ umugongo.

Kuri uyu wa 5 Ukwakira yatangarije Umuryango ko asigaye afite abana atoza gukinda udukino two gusetsa (comedy) avuga ko we n’ abana babiri atoza bamaze gukinda udukino 12 turimo utuboneka ku mbugankoranyambaga zishyirwaho amashusho.

Barafinda avuga ko kuba asigaye agaragara muri utu dukino bitavuze ko yatereye iyo ibya politiki.

Yagize ati “Mfite utwana tw’ utuRUDA (R2UDA, ishyaka rya Barafinda ritanditse) ntoza gukina comedy ariko ntabwo nareka politiki naranditse igitabo cya politiki gifite impamvu nziza nyinshi 200”

Yakomeje avuga ko we n’ abana atoza bafite intego yo gukomeza guteza imbere impano yo gukinda urwenya, ashimangira ko afite icyizere ko itsinda ryabo rizaba irya mbere mu gukina comedy mu Rwanda.

Abasanzwe bakina utu tukino bavuga ko gusetsa Umunyarwanda bitoroshye. Urugero ni aho uwitwa Arthur umaze kugera ku rwego rushimishije mu kugaragaza impano yo gusetsa yavuze ko umunyarwanda umubwira akantu gasekeje akakabika akaza guseka ageze mu rugo.

Ati “Umunyarwanda umutera Joke, akayikora take away akaza guseka ageze mu rugo”

Impano yo gusetsa ni imwe mu mpano zishobora gutunga ba nyirazo igihe babishizemo umuhate kandi bakabikora kinyamwuga.

Barafinda atanga ibyangombwa bye muri Komisiyo y’ amatora

Ibitekerezo

  • Muzage mwandika kururu rubuga nirwiza cyane kuko narukunze kumpamvu nziza nyinshi zumvikana neza rwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa