skol
fortebet

Bebe Cool n’umugore we mu byishimo by’imyaka 16 bamaranye nta nda y’umujinya

Yanditswe: Monday 29, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi Bebe Cool n’umufasha we bo mu gihugu cya Uganda bari mu byishimo bikomeye by’imyaka 16 ishize barushinze aho bashima Imana ikibatije ubugingo ikaba yaranabahaye urubyaro.
Mu butumwa Zuena yavuze kuri uyu wa 28 Mutarama ,2018 yashimangiye ko Bebe Cool ari umugabo w’intangarugero kuva bahura.Uyu mugore akomeza avuga ko baciye mu bibazo bikomeye n’ibyiza ariko ko bahagaze gitwari akaba ashima Imana yabashoboje kugeza ubu.
Zuena agira ati :”Mu myaka 16 ishize nibwo nahuye n’uyu mugabo (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Bebe Cool n’umufasha we bo mu gihugu cya Uganda bari mu byishimo bikomeye by’imyaka 16 ishize barushinze aho bashima Imana ikibatije ubugingo ikaba yaranabahaye urubyaro.

Mu butumwa Zuena yavuze kuri uyu wa 28 Mutarama ,2018 yashimangiye ko Bebe Cool ari umugabo w’intangarugero kuva bahura.Uyu mugore akomeza avuga ko baciye mu bibazo bikomeye n’ibyiza ariko ko bahagaze gitwari akaba ashima Imana yabashoboje kugeza ubu.

Zuena agira ati :”Mu myaka 16 ishize nibwo nahuye n’uyu mugabo nita umugabo wanjye, akaba na papa w’abana banjye, twabanye mu bihe byiza n’ibikomeye ariko tukabibanamo twembi, Imana yaduhaye umugisha w’abana beza batandatu (Allan, Alpha, Beata, Caysan, Deen na Eman). Turashima Imana ku bw’umugisha n’amasengesho aturindira hamwe n’abana bacu, isabukuru nziza kuri twe”.

Zuena yashimagije umugabo we bamaranye imyaka 16

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Bebe Cool akoresha yatangaje ko agihura na Zuena atiyumvishaga ko ubuzima bwe buzahinduka bukaba bushya nk’uko bimeze ubu.Bebe Cool ati :”Ubwo nahuraga n’uyu muntu udasanzwe, ntabwo nigeze ntekereza ko hari igihe ubuzima bwanjye buzahinduka bwiza, imyaka 16 irashize,…

Bebe Cool ari mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Uganda, yegukanye amashimwe(ibihembo)bitandukanye mu gihe cyose amaze mu muziki.Ari mu bahanzi bakunze kugaragaza urukundo bakunda abagore babo; aherutse gushyira tatuwaje ku mubiri yerekana urwo akunda Zuena wamubyariye abana batandatu.

Bebe Cool yahamije urwo akunda umufasha we yiyandikishaho izina rye

Zuena yavuzwe cyane mu itangazamakuru nk’umugore w’ubwiza butangaje.Yakunze kwisanga aririmbwa mu ndirimbo z’abahanzi banyuranye bemezaga ko bamukunda mbere y’uko Bebe Cool amwegukana.

Bebe Cool w’imyaka 40 y’amavuko yashakanye na Zuena kirema w’imyaka 31 mu 2003.

Byari ibirori........

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa