skol
fortebet

Bebe Cool niwe uhabwa amahirwe yo gukorana indirimbo n’icyamamare Kanye West

Yanditswe: Wednesday 17, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Bebe Cool niwe uri guhabwa amahirwe yo gukorana indirimbo yo gukorana indirimbo n’icyamamare [Ye] Kanye West muri iki gihe ari muri Uganda mu ifatwa ry’amashusho ya alubumu ye yise ‘Yandhi’.

Sponsored Ad

Bebe Cool umaze iminsi hanze y’igihugu mu bitaramo, ku cyumweru Bebe Cool yanditse ku rukuta rwa Facebook ubutumwa bw’inkurikirane asaba Kanye West kwemera bagakorana indirimbo. Yavuze ko ari umunyafurika uzi icyo ashaka kandi ko acishijwe bugufi no kuba Kanye West [Ye] yakwemera bagakorana indirimbo nk’indi ntambwe yo gukangurira urubyiruko rw’Afurika gukomeza gushakisha impinduka mu buzima bwabo.

Bebe Cool yashimye byimazeyo Kanye West [Ye] wahisemo kunononsorera umushinga we wa alubumu muri Afurika by’umwiharimo muri Uganda. Yanashimye kandi Kim Kardashian waherekeje umugabo we. Yakomeje avuga ko atewe ishema n’igihugu cye n’ubwo ari gito ariko ngo kiri mu nzira y’iterambere igana heza, yavuze ko igihugu cy’amavuko cye gifite urusobe rw’ibinyabuzima byinshi birimo abantu, inyamaswa, ahantu heza ho kwitegereza n’aho kwicara ukumva amajwi atandukanye.

Uyu muhanzi yavuze ko impamvu nyakuri yamuzinduye ari ukumusaba y’uko bakorana indirimbo kuri iyi alubumu ari gutunganya.

Yagize ati “Nk’umunyafurika ufite mu mutwe hatekereza neza, reka mbe umuhanzi wa mbere ugusabye gukorana kandi nta bwoba mfite bitewe n’uko ni kenshi urubyiruko rwa Afurika rumenya icyo bashaka ariko bagatinya kugerageza cyangwa ngo batere intambwe. Ariko njye ndabikoze, nizeye ko ibi nkoze bizatera akanyabugabo urubyiruko ko guhangana n’ibyo bahura nabyo byose,”

Bebe Cool yakomeje avuga ko yanyurwa n’uko icyifuzo cye cyakwakirwa neza ariko kandi ngo bidakunze ntiyakwirenganya kuko ibyo yakoze byakwifuzwa n’abahanzi benshi bo muri Afurika. Uyu muhanzi yifurije na none ikaze Kim Kardashian na Kanye West muri Uganda.

Nyuma yibi byose kandi ikintu gishingirwaho bavuga ko Bebe Cool ariwe ushobora gukorana indirimbo na Kanye West nuko asanzwe ari inshuti ya hafi ya Perezida Museveni ndetse mu minsi yashize Kanye West yagiranya ikiganiro na Perezida wa Uganda aho baganiriye uburyo bateza imbere ubukerarugendo ndetse n’ubugeni , aho bikekwa ko kubera uyu mubano uri hagati yaba bantu uko ari 3 amahirwe ashobora gusekera Bebe Cool usanzwe akora ibikorwa by’umuziki ndetse akaba yakorerwa ubuvugizi na Perezida Museveni.

Twakwibutsa ko Kanye [Ye] na Kim bageze muri Uganda ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 12/10/2018 bakomereza urugendo rwabo mu icumbi rya ‘Chobe Safari Lodge’ iri muri Parike y’igihugu ‘Murchison Falls National Park’ iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Uganda. Aho byari biteganyijwe ko bazahamara iminsi 10 gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa