skol
fortebet

Bebe Cool ukunzwe muri Uganda yasesekaye mu Rwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 27, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Bebe Cool umwe mu bakunzwe muri Uganda yageze mu Rwanda aho azifatanya n’abafana be mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba kuri uyu wa Garanu taliki ya 30 Kamena 2018.

Sponsored Ad

Umuhanzi Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool ni umuhanzi wo muri Uganda umaze kubaka izina muri Afurika y’ iburasirazuba ndetse n’ahandi ku isi , kuri uyu wa Kabiri taliki ya 27 Kamena Ahagana kw’ isaha ya saa Kumi n’ebyiri n’igice nibwo yarageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe maze yakiranwa ibyishimo byinshi n’abari bamutegereje.

Mu Kiganiro gito yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko anezewere cyane ndetse ko mu Rwanda ahishimira cyane ndetse yizeza abakunzi be ko batagomba kubura kuko ahishiye byinshi abazaza mu gitaramo cye Abajijwe ku bijyanye n’abahanzi Nyarwanda yavuze ko hari azi benshi barimo Alpha Rwirangira ariko ashimangira ko mubo aherutse gukorana nabo ari Charly na Nina kuko bagereje kumwereka uburyo yaririmba mu kinyarwanda akaba yarabyishimiye cyane kuko ngo burya umuziki ni ururimi.

Biteganyijwe yuko mu minsi igera kuri itatu agiye kumara mu Rwanda azakora ibiganiro ku maradiyo na televiziyo mu rwego rwo Kwamamaza zimwe mu ndirimbo ze nka Up & Whine , I do ndetse n’izindi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa