skol
fortebet

Bebe Cool yahamije ko iby’urushako bitoroshye kuko umugore we ngo yanamuhaga umukubuzo ngo akore isuku murugo[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 26, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi uri mubakunzwe mugihugu cya Uganda, Bebe Cool arishimira imyaka 19 amaze abanye n’umukobwa wigeze kugahatanira ikamba rya Nyampinga w’i Bugande.

Sponsored Ad

Bebe Cool yashakanye na Zuena Kirema Ssali mu mwaka wa 2003, aba bombi bakoze ubukwe bwahuruje benshi muri Uganda kuko bose bari basanzwe ari Ibyamamare.

Bebe Cool yahamijeko mu myaka 19 amaranye n’uyu mugore bafitanye abana 5 ngo hari ibyo yishimira kuko uyu mugore yamuhaye urukundo rudasanzwe kandi akamwihanganira gusa avugako hari nibyo amunenga kuko ngo hari aho yagiye amuha umukubuzo ngo akore isuku murugo mugihe yabonaga ako atari akazi gakorwa n’abagabo.

Ati “Zuena ndagushimira ko wampaye urukundo rudasanzwe nubwo rwose hari aho ntishimye ubwo wazanaga imikubuzo ngo ngufashe gukora isuku murugo, gusa nabyo byari ngombwa kandi narabikoze mbikorana urukundo.”

Uyu mugabo yakomeje agira ati “Ntabwo wigeze unsimbuza nubwo kugenda byashobokaga. Waranyumvise, uranyihanganira kandi ahanini, warandinze mugihe ngukeneye.

Nzi ko benshi badukunze nk’abashakanye, baradushyigikiye, baradusengera kandi batuba hafi igihe tubakeneye, ariko kandi benshi baraguteye, baragusuzugura, komeza uhagarare ukomeye ngukunda bidasubirwaho.”

Bebe Cool ukomoka muri Uganda. Yatangiye umwuga we wo kuririmba ahagana mu 1997 i Nairobi, muri Kenya, ariko nyuma yimyaka mike asubira mu gihugu cye kavukire.

Bebe Cool yari umwe mu bahanzi ba mbere bifatanije na Ogopa DJs, inzu itunganya ikanacuruza umuziki muri Kenya akaba ari nayo yamuzamuye bituma amenyekana cyane muri Afurika.

Kuri ubu Bebe Cool ntakigaragara cyane muruhando rwa muzika, asigaye agaragara cyane mubikorwa bya politiki aho yiyunze n’ishyaka rya Perezida Museveni ndetse yagaragaye mubamushigikiye cyane mu matora aherutse muri Uganda aho Kaguta Museveni yongeye gutorerwa manda ya Gatandatu nka Perezida wa Uganda.



Ibitekerezo

  • Mujye muvuga inkuru zukuri. Ubukwe bwagatangaza bwa bebe cool yabukoreye muri office ziki kinyamakuru?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa