skol
fortebet

Bellange Muhikira wabaye Miss wa UNILAK 2011 yitabye Imana arimo kubyara [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 30, Apr 2019

Sponsored Ad

Bellange Irene Muhikira wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya UNILAK, wari uherutse kurushingana na mukuru wa Yvan Buravan, yitabye Imana ubwo yari arimo kubyara mu rucyerera rw’uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2019.

Sponsored Ad

Amakuru Inyarwanda.Com dukesha iyi nkuru ikesha abo mu muryango wa Bellange Muhikira avuga ko Bellange Muhikira yitabye Imana ubwo yari arimo kubyarira mu bitaro biri muri Angola igihugu yabanagamo n’umugabo we baherutse kurushinga.

Umwana nyakwigendera Bellange yibarutse we ni muzima nk’uko amakuru agera kuri iki kinyamakuru abihamya.

Bellange Muhikira yitabye Imana nyuma y’amezi make arushinze na Burabyo Ghislain mukuru w’umuhanzi Yvan Buravan kuko bakoze ubukwe tariki 28/7/2018.

Bellange Irene Muhikira wari uzwi ku kazina ka ’Bella’ yatorewe kuba Nyampinga wa mbere wa kaminuza ya UNILAK kuwa 25 Nzeli 2011, atangira inshingano ze mu mwaka wa 2012. Ni we wari ucyambaye ikamba rya Miss UNILAK kuko hatigeze hatorwa undi Nyampinga umusimbura.



Bellange waherukaga kurushinga yapfuye ari kubyara

Ibitekerezo

  • Ruhukura mumahoro ntore y’Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa