skol
fortebet

Ben Pol yateye ivi asaba umukunzi we ukomoka muri Kenya kumubera umugore [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 25, Apr 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Ben Pol wamenyekanye mu Rwanda kubera indirimbo yitwa Darling yakoranye na Knowless Butera,yateye ivi asaba umukunzi we Anerlisa Muigai ko yamubera umugore nawe arabimwemerera.

Sponsored Ad

Ben Pol ukomoka muri Tanzania,yateye ivi imbere y’uyu mukunzi we Anerlisa Muigai ukomoka muri Kenya amusaba kumubera umugore nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.

Mu myambaro y’umweru,Ben Pol waririmbye Wakuone yambitse impete uyu mukobwa w’ikizungerezi usanzwe ayobora kompanyi yitwa Nero Water muri Kenya.

Nyuma yo kumwambika impeta Ben Pol yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati “Ibi byabaye…Yavuze ngo yego.

Uyu mukunzi wa Ben Pol,Anerlisa nawe yemeje ko yemereye Ben Pol kumubera umugore.

Abahanzi bo muri Tanzania bakomeje gukundana n’abanya Kenyakazi kuko uretse Ben Pol,Diamond,Mbosso n’abandi bayobotse Kenya bahashaka abakunzi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa