skol
fortebet

Asinah yatangaje amafaranga yaguze ikanzu igaragaza imiterere y’amabere ye

Yanditswe: Tuesday 04, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Asinah yatangaje ko Ikanzu yari yambaye mu gitaramo cya Buravan Ijipo yayiguze ibihumbi 100,000frw mu gihe agafata amabere ye ko yakaguze ibihumbi 20,000frw.

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatu taliki ya 1 Ukuboza 2018 ,ubwo Yvan Buravan yamurikaga album ye y’indirimbo yise The Love Lab benshi batunguwe no kubona abakobwa bazwi ku mbuga nkoranyambaga barimo Asinah ,ShaddyBoo ,Sacha Kate baje gushyigikira Buravan.

Benshi batunguwe n’imyenda aba bakobwa bari bambaye aho Asinah yari yambaye ijipo itaratse ndetse n’akenda gahishe amabere ye gusa kakerekana imiterere yayo.

Mu kiganiro Asinah yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko yambitswe na Sacha Kate aho ijipo yayiguze amafaranga y’uRwanda ibihumbi ijana 100,000frw mu gihe akenda gafashe amabere ye ko yakaguze ibihumbi 20,000frw.

Bamwe mu babonye batangaje ko iriya myenda bari bambaye ihenze gusa ko mu bihugu by’abaturanyi ihendutse cyane ,umwe mu batanze ubuhamya yavuze ko nk’ikanzu ShaddyBoo yari yambaye ko idahenze aho yavuze ko mu gihugu cya Uganda igura hagiti y’ibihumbi 80 by’amashiringi akabakaba ibihumbi 20,000frw. Aho yahamije ko ikanzu ya Asinah nayo isa naho idakanganye cyane gusa ko itagura amafaranga yavuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa