skol
fortebet

Benshi baziko Nsuzugura,ibyo kunywa Itabi-Ikiganiro na Teta Wamamaye muri City Maid

Yanditswe: Sunday 06, Oct 2019

Sponsored Ad

Izina Teta ni izina ryamamaye cyane muri firimi y’uruhererekane yitwa City Maid itambuka kuri Televiziyo Rwanda, Ubusanzwe amazina ye ni Uwababyeyi Djalila akaba ari umukinnyi uri kuzamuka umunsi ku munsi bitewe n’impano ye yo gukina Firime yifitemo. Djalila wamamaye nka Teta muri firime
Nubwo nta gihe kinini aramara muri uyu mwuga, avuga ko amaze guhuriramo na byinshi byiza ndetse n’ibibi umunsi ku munsi bitewe nuko aka ari akazi kagoye ariko akunda cyane.
Mu kiganiro kihariye yagiranye (...)

Sponsored Ad

Izina Teta ni izina ryamamaye cyane muri firimi y’uruhererekane yitwa City Maid itambuka kuri Televiziyo Rwanda, Ubusanzwe amazina ye ni Uwababyeyi Djalila akaba ari umukinnyi uri kuzamuka umunsi ku munsi bitewe n’impano ye yo gukina Firime yifitemo.

Djalila wamamaye nka Teta muri firime

Nubwo nta gihe kinini aramara muri uyu mwuga, avuga ko amaze guhuriramo na byinshi byiza ndetse n’ibibi umunsi ku munsi bitewe nuko aka ari akazi kagoye ariko akunda cyane.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na DC TV RWANDA yahishuye byinshi bimwerekeyeho ndetse anasobanura ibyo mutari mu muziho nkuko muza kubisanga mu mashusho hasi.

Hari kamwe mu duce yagaragayemo muri iyi firimi aho yakinnye anywa itabi ibintu abantu benshi bibajijeho ko ashobora kuba anarinywa mu buzima busanzwe, mu gusubiza ibi abantu benshi bibazaga yavuze ko bwari ubwa mbere akojeje itabi ku munwa nubwo abantu benshi bari baziko n’ubusanzwe arinywa.

Ati" Byarangoye kunywa itabi, gusa ni ibintu ntamenyera rwose,Kandi nubwo abantu babifashe nkaho nari nsanzwe ndinywa,oya,oya rwose sinigeze nywa itabi kandi sintekereza ko nzanarinywa, iriya ni Film."

Teta avuga ko ajya gukina Firime bwa mbere bamuhaye inshingano zo gukina asuzugura ibintu nanone abantu batekereje ko n’ubusanzwe asuzugura cyane

Ati"Hari n’ikindi abantu banyibeshyaho rero, buriya ntago nsuzugura, abenshi kubera babonye nkina nsuizugura kandi bakabona ndi kubikina neza bahita batekereza ko nsuzugura n’ubusanzwe,ariko Oya ahubwo njye ngira amagambo macye ku muntu tutaziranye"

REBA IKIGANIRO KIDASANZWE TWAGIRANYE NA TETA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa