skol
fortebet

Beyoncé nyuma amezi atatu abyaye yagaragaye yambaye ikanzu ishotora abagabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 15, Sep 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyikazi w’ Umunyamerika Beyoncé Giselle Knowles-Carter nyuma y’ amezi atatu abyaye impanga , yiyerekanye bwa mbere mu ruhame, benshi mu bamubonye barangazwa n’ikanzu igaragaza ikibero yasohokanye.
Umuryango wa Beyoncé na Jay Z wibarutse impanga mu gitondo cyo ku wa 13 Kamena 2017. Ibyemezo by’amavuko by’abana b’aba bahanzi b’ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagaragaje ko Rumi Carter w’umukobwa ari we wavutse mbere hagakurikiraho Sir Carter.
Nyuma y’amezi agera kuri atatu (...)

Nyuma y’amezi agera kuri atatu Beyoncé yongeye kwigaragaza mu ruhame yasohokanye n’umugabo we.

E News! yatangaje ko umuhanzi yari yitabiriye igikorwa cyiswe Diamond Ball cyateguwe na Rihanna abinyujije mu muryango we witwa ‘Clara Lionel Foundation’ umenyerewe mu bikorwa by’ubuterankunga no gufasha hirya no hino ku Isi.
Iki kinyamakuru kivuga ko iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa New York ahitwa Cipriani Wall Street.

Muri icyo gikorwa hari hatumiwemo ibyamamare kikabamo umusangiro n’ubusabane benshi bashakaga kwifotozanya na Beyoncé wari umaze igihe atagaragara mu ruhame ndetse na Jay Z basohokanye.

Ibirori birangiye abiganjemo abafana n’abafotora bari bamutegerereje hanze, barangajwe n’ikanzu y’ubururu uyu mugore yari yambaye bitewe n’uburyo yahuhwaga n’umuyaga akagenda arwana na yo ashaka guhisha ikibero.

Uyu muhanzi yaherukaga gusura urusengero i Houston muri Texas yitabiriye ibikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka n’imyuzure yahashegeshe, ariko ahagera arinzwe bikomeye ku buryo ibikorwa byose yabikoze ari kumwe n’abantu bateganyijwe gufatikanya na we gusa.

Yitabiriye ibikorwa byo gutanga amafunguro abinyujije mu cyo yise BeyGOOD. Icyo gihe yari yaherekejwe n’imfura ye na Jay Z yitwa Blue Ivy Carter.
Jay Z na Beyoncé bari mu bahanzi b’ibikomerezwa muri Amerika no ku Isi muri rusange, baherukaga kuvugwa cyane mu nkuru zo gushaka abakozi bagera kuri 18 bo kwita ku mpanga babyaye, bagakora amasaha yose basimburana mu kubitaho.

Mbere y’uko uyu muryango wibaruka abana b’impanga wari wabanje kwimukira mu nzu baguze miliyoni $120, ifatwa nk’iy’agaciro kurusha izindi ahitwa Bel Air mu Mujyi wa Los Angeles. Ifite igaraji ishobora kwakira imodoka 15 icya rimwe, ibyumba umunani byo kuraramo, ikagira ubwogero 11 ndetse yose ifite amadirishya adashobora kwinjirwamo n’amasasu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa