skol
fortebet

Beyonce ,Jay Z ,Usher na Ed Sheeran baririmbye mu gitaramo cyarimo Nyakubahwa Paul Kagame [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 03, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Ed Sheeran ,Beyonce ,Jay Z,Ppharrell Williams,Usher ,Tiwa Savage ni bamwe mu bahanzi batumiwe mu birori by’ iserukiramuco rya ‘Global Citizen’ ryabereye muri Afurika y’Epfo rihuzwa no kwizihiza imyaka 100 Mandela yari kuba yujuje iyo aza kuba akiriho.

Sponsored Ad

Abanyacyubahiro barimo Perezida Paul Kagame; Minisitiri w’Intebe wa Norvège, Erna Solberg; Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo n’abandi banyacyubahiro bari bitabiriye iki gikorwa. Batangiyemo ubutumwa bugamije kurwanya ubukene n’inzara ku Isi nk’intego nyamukuru z’uyu muryango.

Umuhango waranzwe n’ubwitabire bw’abantu benshi habayeho n’umwanya wo guha icyubahiro Nyakwigendera Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo no kwizihiza imyaka 100 yari kuba yujuje iyo aza kuba akiriho.

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwari kuri stade ya FNB mu Mujyi wa Johannesburg ko ari inshingano za buri wese gukomeza kubakira ku murage wa Nelson Mandela waharaniye ko buri mwana agira imirire myiza no kurwanya indwara z’ibyorezo muri Afurika.

Mun bahanzi b’ibikomerezwa bari muriki gitaramo barimo ay-Z n’umugore we Beyoncé, Ed Sheeran waririmbye iyitwa Shape Of You, Usher wagiye ku rubyiniro yambaye umugara wa Kinyafurika, abahanzi bo muri Nigeria nka Wizkid na Tiwa Savage, Pharrell Williams, Chris Martin, umuraperi ukomeye wo muri Afurika y’Epfo Casper Nyovest n’abandi batandukanye bafashije aba bayobozi gutambutsa ubutumwa bwo kurwanya ubukene.

Iki gitaramo cyacaga kuri Televiziyo ya Canal + cyaje kuvanwa kuri iyi televiziyo biteza amagambo gusa abakurikiranira hafi imbuga nkoranyambaga zirimo Youtube babashije kukibona amaso ku maso.

Twakwibutsa ko Atari ubwambere habaye iri serukira muco kuko no mu mwaka wa 2014 I New York hari imbaga y’abantu bakeneye ubukungamburambaga bwo kurwana ubukene.
REBA AMAFOTO:






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa