skol
fortebet

Beyoncé,umugore ufite ikuzo ry’ifoto yakunzwe cyane muri 2017(Amafoto)

Yanditswe: Wednesday 29, Nov 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Beyonce uzwi nka Queen Bey yaciye agahigo ko kugira ifoto yakunzwe cyane muri 2017 binyuze kuri instagram.Iyo foto nziza cyane yafotowe inyuma ya Beyonce hari indabo nyinshi agaragaza ko atwite yereka isi yose.
Kuwa Gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017 nibwo Beyonce yatangaje ko we n’umugabo we Jay Z bitegura kubyara impanga.
Kuri iyi foto, Beyonce yari apfukamye ku indabo nyinshi zimeze nk’ikirugu.Yifashe ku nda maze areba umufotozi.Uyu mugore yari atambirije akantu kameze (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Beyonce uzwi nka Queen Bey yaciye agahigo ko kugira ifoto yakunzwe cyane muri 2017 binyuze kuri instagram.Iyo foto nziza cyane yafotowe inyuma ya Beyonce hari indabo nyinshi agaragaza ko atwite yereka isi yose.

Kuwa Gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017 nibwo Beyonce yatangaje ko we n’umugabo we Jay Z bitegura kubyara impanga.

Kuri iyi foto, Beyonce yari apfukamye ku indabo nyinshi zimeze nk’ikirugu.Yifashe ku nda maze areba umufotozi.Uyu mugore yari atambirije akantu kameze nk’agatimba.Yari afite umusatsi myinshi,yambaye agasutiye ndetse n’isokoreki.

Iyi foto rero kugeza ubu, yaciye agahigo ko kugira Likes ‘abayikunze’ bagera kuri miliyoni 11 n’abantu umwe.Bose bakaba baratangiye kuyikunda nyuma yo kuyibona kuri instagram.

Ku mwanya wa kabari mu mafoto yakunzwe y’umwaka wa 2017, hari umukinnyi Cristiano Ronaldo n’umugore we ubwo bifotoreza mu bitaro batangaza y’uko bagiye kwibaruka undi mwaka wa kabiri.

Cristiano yifotoje ari kumwe n’umugore baseka ndetse n’imfura yabo yari hafi aho.
Kugeza ubu rero,iyo foto ikaba yamaze gukundwa n’abantu bagera kuri miliyoni 11 z’abayikunze binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa instagram ibizwi nka ‘Likes’.

Umuririmbyikazi Selena Gomez uri kuvugwa cyane mu rukundo na Justin Bieber,yashyizwe ku mwanya wa gatatu mu byamamare bifite amafoto yakunzwe cyane. Uyu mukobwa yaciye agahigo nyuma yo kwifotozanya n’inshuti ye yitwa Francia Raisa yamuhaye impyiko.

Serena yari kumwe n’uyu mukobwa mu bitaro.Bifotoje baryamye ku gitanda cyo mu bitaro baseka.Serena w’imyaka 25 y’amavuko wahaye impyiko yiteguraga kujya kubagwa.

Serena yahawe impyiko nyuma yo kuzahazwa n’indwara izwi nka Lupus. Icyo gihe Serena yanditse kuri instagram agira ati ” Nta jambo mfite ryasobanura ishimwe mfitiye inshuti yanjye magara Francia Raisa, witanze akemera kumpa impyiko ye, yampaye impano itagereranywa, ndi umunyamugisha kandi ndamukunda cyane”.

Iyi foto rero ikaba yagize abantu bangana na miliyoni 10 n’abantu 3 bayikunze kuri instagram muri uyu mwaka.Uyu mukobwa yambuwe ikuzo ryo kugira ifoto ikunzwe kuko muri 2016 ariwe wari uyoboye urutonde.

Francia Raisa wahaye impyiko Gomez, ni umwe mubakinnyi ba filime bazwi muri Amerika, aho yagaragaye muri filime yitwa “The Secret Life of the American Teenager”.

Iyo foto yafashwe ubwo Serena yasomaga ku icupa rya Coca-Cola, yakunzwe inshuro miliyoni enye mu byumweru bibiri gusa.

Uyu mukobwa nawe yari yakuye ku ntebe Justin Bieber wari ufite ifoto yakunzwe na benshi kuri Instagram muri 2015, yaje ku isonga kuva uru rubuga rwashingwa. Icyo gihe yari yashyizeho ifoto ye na Selena Gomez basomana, mu kwezi kumwe gusa yakunzwe n’abantu basaga 3,600,000.


Umukinnyi Cristiano Ronaldo n’umukunzi we ndetse n’umwana we

Serena Gomez yashyizwe ku mwanya wa gatatu mu kugira ifoto ikunzwe

Serena yifotoje ari kumwe n’inshuti ye, Raisa yamuhaye impyiko

Beyonce yaciye agahigo ko kugira ifoto ikunzwe

Aya mafoto yafashwe ubwo Beyonce yari atwite imfura ye Blue Ivy harimo n’andi bafotoye uyu mwana wabo akivuka.
























Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa