skol
fortebet

Beyonce yabuze abagore b’abirabura bajya mu mashusho y’indirimbo yakoranye na Wizkid

Yanditswe: Wednesday 06, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Mu ntangiriro z’uku gushyingo ibinyamakuru byo mu bwongereza byanditse ku muhanzi Beyonce washakaga abantu baturuka mu mico itandukanye yo mu isi kujya mu mashusho y’indirimbo “Brown skin girl” none nubu aracyabashaka.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi waririmbye halo yavugaga ko ashakisha abantu baturuka mu bihugu, amoko,imyaka,n’amabara bitandukanye byo mu isi kugira ngo bazahurire hamwe mu mashusho y’indirimbo yakoranye n’umuhanzi Wizkid ndetse n’umukobwa wa Beyonce Blue Ivy Carter akazayagaragaramo, ikirenzeho nuko iyo ndirimbo izaba iri mu zo Beyonce yageneye umugabane wa Africa,amashusho yayo akaba arimo gutunganywa n’umunya Nigeria Jenn Nkiru.

Kuri ubu Ikinyamakuru Daily Mail cyo mu bwongereza kiravuga ko gifite amakuru y’uko umuhanzikazi Beyonce arimo gushaka abagore b’abirabura baba mu bwongereza ari naho aya mashusho biteganyijwe gufatirwa,kugira ngo bazabe mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo yatangiye gufatwa amashusho ku wa 2 Ugushyingo 2019 gusa n’ubu ngo ntarababona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa