skol
fortebet

Beyonce yarakariye umugore waganirije Jay z cyane ubwo bari basohokanye ku mupira [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 07, Jun 2019

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Beyonce yafuhiye bikomeye umugabo we Jay z ubwo bari basohokanye ku mukino wa 3 wa Final ya NBA iri guhuza Gorden State Warriors na Toronto Raptors undi mugore akamuganiriza cyane.

Sponsored Ad

Ubwo aba bombi bari kuri uyu mukino,bicaye hafi ya Nicole Curran,umugore wa Joe Lacob nyiri ikipe ya Golden State Warriors,wagerageje kuganiriza Jay z cyane anyuze kuri Beyonce wari ubicaye hagati.

Beyonce w’imyaka 37 yari yishimiye uyu mukino cyane ariko yaje gukomwa mu nkokora na Nicole Curran wamuciye mu rihumye atangira kuganiriza umugabo we Jay Z.

Mu mashusho yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje Beyonce wari wabihiwe cyane yisetsa bya nyirarureshwa ndetse areba nk’utishimiye uyu mugore w’umuherwe waganirije Jay z agatwarwa.

Beyonce wari wicaye hagati ya Jay Z na Curran yafashwe amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uburakari yatewe n’iki kiganiro kirambye bagiranaga.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa