skol
fortebet

Beyonce yari yarihebye aziko atazongera kubyara

Yanditswe: Saturday 11, Feb 2017

Sponsored Ad

Magingo aya ibyishimo ni byose mu rugo rwa Jay- Z na Beyonce nyuma y’ aho uyu muryango umenyeye ko Beyonce atwite impanga. Amakuru atangwa n’ inshuti za hafi z’ uyu muryango aravugwa ko uyu muryango wari umaze igihe kitari gito ugerageza gukurikiza umwana wawo w’ imfura ariko ngo byari byarananiranye
Uyu muryango niwo muryango w’ ibyamamare zinjije amafaranga menshi mu mwaka ushize wa 2016, ubu baritegura kwibaruka impanga nyuma y’imyaka itanu barabuze urubyaro.
Beyonce na Jay-Z bafitanye (...)

Sponsored Ad

Magingo aya ibyishimo ni byose mu rugo rwa Jay- Z na Beyonce nyuma y’ aho uyu muryango umenyeye ko Beyonce atwite impanga. Amakuru atangwa n’ inshuti za hafi z’ uyu muryango aravugwa ko uyu muryango wari umaze igihe kitari gito ugerageza gukurikiza umwana wawo w’ imfura ariko ngo byari byarananiranye

Uyu muryango niwo muryango w’ ibyamamare zinjije amafaranga menshi mu mwaka ushize wa 2016, ubu baritegura kwibaruka impanga nyuma y’imyaka itanu barabuze urubyaro.

Beyonce na Jay-Z bafitanye umwana w’imfura wabonye izuba muri Mutarama 2012, ngo akimara gutangira kumenya ubwenge yahoranaga irungu bitewe no kuba nta bavandimwe ariko ubu uyu muryango uritegura kwakira impanga.

Umwe mu bantu b’inshuti magara z’uyu muryango yabwiye ikinyamakuru Us Weekly ko bari bamaze hafi imyaka itanu bagerageza uburyo bwose bushoboka ngo bibaruke ubuheta ariko byaranze.

Ati “Bashakaga undi mwana bidasanzwe, nyuma y’imyaka bagerageza ubu Beyonce afite ibyishimo bisendereye.”

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Jay-Z na Beyonce banagerageje gukoresha uburyo bwo guhuriza intanga mu byuma byabugenewe byo kwa muganga ariko ntibigire icyo bitanga.

Aba bahanzi bombi barushinze mu buryo bwemewe n’amategeko muri Mata 2008, batangiye gukundana kuva muri 2002 nyuma yo guhurira mu ndirimbo bise ‘03 Bonnie & Clyde’ yabiciye bigacika muri icyo gihe.

Uyu muryango w’ibyamamare watangaje aya makuru mu butumwa bwanyujijwe kuri konti ikurikirwa n’abantu barenga miliyoni 92 Beyonce asanzwe akoresha kuri Instagram. Ubwo butumwa bwasohotse businyweho mu izina ry’umuryango we na Jay-Z, aba bombi bagaragaje ko bafite ibyishimo bisendereye kubera amakuru y’impanga bitegura kwakira mu muryango.

Baranditse bati “Twifuje kubasangiza urukundo rwacu n’umunezero. Twagize umugisha ubugira kabiri. Turabyishimiye bidasanzwe kuba umuryango wacu ugiye kwiyongeramo abandi babiri, kandi turabashimira ku byiza mutwifuriza.”

Hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2011, Beyoncé nabwo yavuze ko yagize agahinda gakomeye bitewe n’uburyo yatwise inda ikavamo mu gihe bari bakeneye umwana cyane. Nyuma y’aho Beyoncé na Jay-Z baje kuririmba mu gitaramo cya MTV Music Awards anahishura ko atwite bituma amashusho yacyo aca agahigo ko kurebwa inshuro zirita iz’ibindi byabayeho mu mateka.

Beyoncé yibarutse imfura ye na Jay-Z muri 2012 abyarira mu bitaro bya Lenox Hill Hospital biri mu Mujyi wa New York aho batuye. Umwana w’umukobwa babyaye bamwise Blue Ivy Carter.

Beyonce aritegura kwibaruka impanga mu gihe ari umwe mu bahanzi bahamagawe mu byiciro byinshi mu bihembo bya Grammy Awards bizatangaa mu birori bikomeye bizaba ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare ahitwa Staples Center mu Mujyi wa Los Angeles.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa