skol
fortebet

Beyonce yashinjwe gukoresha umuco nyafurika mu nyungu ze

Yanditswe: Friday 17, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli wo muri Nijeriya yashinje umuririmbyikazi w’umunyamerika Beyoncé Knowles kuba yarakoresheje umuco nyafurika mu nyungu ze bwite Afurika itabyungukiyemo.

Sponsored Ad

Uyu munyamidelikazi ukoresha izina rya @Dimssoo kuri Twitter, yashinje kandi uyu muririmbyi w’umunyamerika kuba yaragize uruhare mu kugaragaza Afurika uko itari abinyujije mu ndirimbo ze, bituma abantu bumva ko “Afurika ariho dukangukira mu gitondo , tukambara imyenda gakondo, tukisiga amakara mu maso maze tugasakuza tuvuga ngo “WAKANDA ‘tugende duhige intare”.

Dimssoo yavuze ko ibikorwa nk’ibi bituma bamwe bibaza koko niba WiFi ibaho muri Afrika.

Yashinje kandi Beyoncé kuba yarakoresheje ubutunzi bw’umuco nyafurika kubera ibihangano bye, ariko ko atigeze ahuza ibihugu ingendo ze za muzika mu bihugu bya Afurika.

Aya magambo ya @ Dimssoo’s kuri twitter aje nyuma yuko Beyoncé asohoye agce k’amashusho kamamaza alubumu ye y’amashusho ‘Black is King’ (Umwirabura ni Umwami).

Black is King ikoresha umuziki wo muri alubumu ya Beyoncé yo muri 2019, The Lion King: The Gift (Intare Umwami: Impano), yasohotse hamwe n’isubiramo ry’amashusho ya The Lion King.

Igihe Beyoncé yasangizaga ako gace ko kwamamaza , yaranditse agira ati:

Ni umushinga wanjye nkunda kandi unshishikaje, maze umwaka umwe nkora nkora ubushakashatsi kandi nkanatunganya amashusho amanywa n’ijoro. Nawutanze byose none ni uwanyu. Habanje gufatwa amashusho aherekejwe n’amajwi y’abadize “The Lion King: The Gift” kandi yari agamije kwishimira ubutarutwa n’ubwiza bw’abakurambere b’abirabura.

Beyoncé yongeyeho ati:

Nifuzaga kwerekana ibintu bigize amateka y’abirabura n’imigenzo ya Afurika, hamwe n’ibihe bigezweho ndetse n’ubutumwa bukwiye ku isi hose, ndetse n’icyo bisobanura kumenya umwirondoro wawe no kubaka umurage. Njyewe namaze igihe kinini nshakisha kandi nkuramo amasomo y’ibisekuruza byashize n’amateka akomeye y’imigenzo itandukanye ya Afrika.

Inkuru y’uyu mugore wo muri Nijeriya ushinja Beyoncé gukoresha umuco nyafurika kugirango akire yagaragaye bwa mbere muri AfrikMag.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa