skol
fortebet

Beyonce yashyize hanze amafoto adasanzwe azagaragara muri Filimi ifite umwihariko kubirabura bo muri Afurika[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 04, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Beyoncé, umwe mubagore bakunzwe cyane ku isi, yashyize hanze amashusho y’umwihariko ari mubizaba bigize filime yise “Black Is King”.

Sponsored Ad

Aya mashusho azagaragara cyane mu ndirimbo ziri kuri album ye yise “Lion King” ndetse ninayo azakoreshwa muri filime, uyu mugore yateguye ifite umwihariko ku birabura bakomoka muri afurika.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 38 y’amavuko, avugako yakoze iyi filime ashaka kugaragaza, imibereho y’imiryango y’abirabura, urugendo rudasanzwe rw’umwami ukiri muto binyuze mu guhemukirana, urukundo no kwimenyekanisha.

Ubwo yagaragazaga bimwe mubice bigize iyi filime , Beyonce yagize ati: “Ibyabaye muri 2020 byatumye icyerekezo n’ubutumwa bya filime birushaho kuba ngombwa” aha yavugaga ku myigaragambyo yabaye muri Amerika bamagana urupfu rw’umwirabura George.

Ati: “Nizera ko iyo Abirabura bavuga amateka yacu bwite, dushobora guhindura umurongo w’isi kandi tukavuga amateka yacu NYAKURI y’ubutunzi bw’isekuruza n’ubukire bw’ubugingo butavuzwe mu bitabo byacu by’amateka.”

Album ya Beyonce iriho abahanzi nka Childish Gambino, Kendrick Lamar, Pharrell, n’umugabo wa Beyonce Jay-Z n’umukobwa wabo w’imyaka umunani Blue Ivy Carter.

Byongeye yanifashishije abahanzi bakunzwe muri afurika nka, Wizkid, Shatta Wale, Burna Boy, Mr Eazi, Tiwa Savage, Tekno, Yemi Alade, Busiswa na Salatiel.

Amashusho yerekana ‘Already’ agaragaramo umustar wo muri Gana Shatta Wale na Major Lazer yashyizwe ahagaragara ku ya 31 Nyakanga 2020. Nyuma y’iminsi mike isohotse imaze kubona abantu barenga miliyoni 7 kuri YouTube.

Umunyamideli Naomi Campbell, nyina wa Beyoncé Tina Knowles-Lawson, Lupita Nyong’o na mugenzi we Kelly Rowland bahoranye mu itsinda rya Destiny’s Child nabo ni bamwe mubazagaragara muri iyi filime.

Iyi filime ifite uburebure bw’iminota 85 yiganjemo, umuziki na choreografiya yafatiwe i New York, Los Angeles, Afurika y’Epfo, Afurika y’Iburengerazuba, Ububiligi na London.

REBA HASI AYO MAFOTO:








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa