addresiya
startimes

Beyonce yatunguranye avuga uburyo umugabo we Jay Z akomoka mu Rwanda[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 19 July 2019 Yasuwe: 9260

Shawn Corey Carter, Umuraperi w’umunyabigwi mu muziki wa Amerika ndetse no ku Isi muri rusange , mu ndirimbo nshya ya Beyonce (umugore we) hari aho yaririmbye ko umugabo we ashobora kuba afite inkomoko mu Rwanda.



‘MOOD 4 EVA’ indirimbo nshya ya Beyonce yahuriyemo na Childish Gambino ndetse n’umugabo we Jay Z yakozwe n’abagabo babiri barimo DJ Khaled afatanyije na Just Blaze ndetse n Beyonce we ubwe.

Muri iyi ndirimbo havugwamo ibice bitandukanye bya Afurika , gusa mugitero cya 3 [Verse 3] hari aho Beyonce aririmba agira ati “My baby father, bloodline Rwanda, Why would you try me? Why would you bother?, I am Beyoncé Giselle Knowles-Carter, I am the Nala, sister of Yoruba”.

Tugenekereje mu Kinyarwanda yaba yaririmbye agira ti “Se w’abana banjye, amaraso ye (cg inkomoko ye) ni u Rwanda, Kuki wangerageza? Kuki wabikora? Ndi Beyonce Giselle Knowless-Carter, ndi Nala, umukobwa w’umu Yoruba””

Ibi bishobora kuba byerekana ko Jay Z yakomotse mu Rwanda naho Beyonce akaba akomoka mu burenegrazuba bwa Afurika ahaba ubwoko bw’aba Yoruba, dore ko baba mu bihugu nka Nigeria, Togo na Benin.

Ibi ntawahita abyemeza neza agahamya ko Jay Z yaba afite inkomoko mu Rwanda , gusa ushobora no gusanga ari amagambo bakoresheje kugirango baryoshye umujyo w’injyana yabo muri iyi ndirimbo bise ‘MOOD 4 EVA’ iri kuri alubumu ya Beyonce yiswe ‘The Lion King: The Gift’.

Gusa kuri ubu Abanyafurika b’abanyamerika bakomotse ku bacakara bajyanwe muri Amerika batangiye kujya bakoresha ibizamini by’amaraso kugira ngo babashe kumenya ibihugu bya Afurika cyangwa ibice bya Afurika bakomokamo.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Diamond na Tanasha bandikiye ibaruwa uwigize Papa w’umwana wabo

Umuhanzikazi Tanasha Donna n’umuhanzi Diamond Platnumz bandikiye ibaruwa...
30 May 2020 Yasuwe: 1601 0

Miss Muyago umukunzi wa Kimenyi Yves yavuze ku Nda bivugwa ko atwite atera...

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga no muri bimwe mu binyamakuru...
30 May 2020 Yasuwe: 2702 0

Reba umunyarwandakazi ibinyamakuru byo muri Tanzania bivuga ko ari mu...

Ibinyamakuru byo muri Tanzania byifashishije ifoto y’umunyarwandakazi...
30 May 2020 Yasuwe: 7687 3

Impamvu Yemi Alade yavuze ko akunda abasore yamenyekanye

Ku wa 27 Gicurasi 2017 umuririmbyikazi wo muri Nigeria uzwi nka Yemi Alade...
30 May 2020 Yasuwe: 2187 0

Uwigize umwamikazi wa Ghana yasobanuye uko abakobwa basambana n’Imbwa i...

Niba uri gushakisha urwitwazo rwo kugira no kubana n’inshuti yuzuye ubwoya,...
29 May 2020 Yasuwe: 4888 0

Yanga yatangaje filimi yakunze mu gihe cyose yamaze mu gusobanura...

Umugabo witwa Nkusi Thomas wamamaye mu gusobanura filimi nka...
29 May 2020 Yasuwe: 4175 0