skol
fortebet

Beyonce yongeye guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera imyambarire ye muri Canada [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 04, Oct 2018

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Beyonce Knowles yongeye guca igikuba ku mbuga nkoranyambaga kubera imyambarire ye ku rubyiniro rwo muri Canada mu mujyi wa Vancouver.

Sponsored Ad

Beyonce uri mu bahanzikazi bakunzwe ku isi,yaraye akoreye igitaramo gikomeye mu mujyi wa Vancouver aho yari yambaye imyenda igaragaza ikibuno cye cyose.

Iyi myambarire y’uyu mugore w’imyaka 37 yavugishije benshi mu bakunzi ba muzika ndetse amafoto y’uyu mugore yasakaye hirya no hino mu binyamakuru no kumbuga nkoranyambaga.

Beyonce yari kumwe n’umugabo we Jay z ndetse iki gitaramo baraye bakoreye muri Canada kiri mu bisoza ibitaramo byo kuzenguruka isi bamaze iminsi bakorera hirya no hino bise “OTR II”.

Beyonce yahinduye imyenda inshuro 15 ubwo yari ku rubyiniro muri Canada,ibintu byatunguye benshi mu barebye iki gitaramo.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa