skol
fortebet

Bidasubirwaho Meddy agiye gukorana indirimbo na Diamond

Yanditswe: Monday 05, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Meddy yashyize hanze amashusho agaragaza ari kumwe na Diamond mu nzu ya Wasfi barimo gukora indirimbo.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu w’icyumweru gishize nibwo umuhanzi Meddy yasesekaye mu gihugu cya Tanzania maze yakirwa n’umusore witwa Romy Jons usanzwe ufasha Diamond kuvanga umuziki ku rubyiniro ndetse akaba ariwe mugenzuzu mukuru ukuriye ibikorwa by’amashusho kuri televiziyo ya Wasafi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Taliki ya 5 Ugushyingo 2018 ,Meddy abinyujije kuri Instagram yashyize hanze amashusho aca amarenga ko igikorwa cyo gukora indirimbo na Diamond cyatangiye.Aya mashusho kandi agaragaramo umuhanzi Diamond arimo kumusukira icyo kunywa ku kirahure bigaragara igikorwa cyari kirimbanyije barimo no kwica inyota.

Ibi bijya gusa n’amagambo Meddy aherutse kuvuga ateguza abafana be ko bakwitegura igikorwa kidasanzwe kigiye gusohoka mu minsi ya vuba. Gusa nubwo iki gikorwa cyo kiri kuba benshi bafite amakenga ko iyi ndirimbo ishobora kuzaburira irengero nk’izindi uyu muhanz yagiye yizeza abantu bikarangira zitagiye hanze.

Mu ndirimbo zavuzwe gusa zikaburirwa irengero harimo iyo Meddy yakoranye n’itsinda rya Saut Sol ryo muri Kenya aho kugera magingo aya amaso y’abafana babo yaheje mu kirere, kuri ubu abafana ba Meddy bategereje iyi ndirimbo ya Meddy na Diamond n’amatsiko menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa