skol
fortebet

Big Fizzo yiswe umubyeyi bimutera amarangamutima

Yanditswe: Wednesday 10, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi ukomeye cyane mu gihugu cy’Uburundi witwa Big Fizzo yahawe inyito ya kibyeyi n’umuhanzi ukizamuka mu muziki w’u Burundi witwa Kirikou kubera ubufasha bukomeye yamuhaye mu iterambere rye none byamuzamuriye amarangamutima bimutera kumushimira.

Sponsored Ad

Ubwo butumwa bukaba atari ubwa mbere abumuhaye kuko mu minsi ishize, umuririmbyi Kirikou yari yandikiye mugenzi we Big Fizzo akoresheje urukuta rwe rwa Instagram ari naho n’ubundi yanyujije n’amashimwe ye ku cyumweru gitambutse,Kirikou yashimwe n’abatari bake ku butumwa yatanze abuha Big Fizzo biciye ku rubuga rwa Instagram, aho yashima kuba yaramufashije, kandi nawe aho ageze yahageze arushye.

“Iyi ntambwe ugezeho warayiruhiye cyane,ariko ntibyakubujije kugira umutima w’urukundo. warantoye umfata ukuboko kugirango ungeze kundoto nanjye nari mfite. mubyeyi wanjye ntabwo nzigera na rimwe nkwibagirwa mu buzima bwanjye icyumweru cyiza nshuti zanjye Imana ibajye imbere mugere ku ndoto zanyu“ aha ni ku cyumweru ubwo Kirikou yashimiraga Big Fizzo wamufashije gutera imbere.

Kirikou na Big Fizzo bakoranye indirimbo yitwa Binua ndetse banagiye bahurira mu bitaramo byinshi byagiye byitabirwa n’imbaga y’abantu benshi cyane mu gihugu cy’u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa