skol
startimes

Bijoux wamenyekaniye muri Filime ya Bamenya yasabye Papa Sava ko yamurongora

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 17 February 2021 Yasuwe: 7391

Aline wamenyekanye muri filime ya Bamenya Series akinamo yitwa Bijoux yasabye Niyitegeka Gratien wamenyekanye ku mazina ya Papa Sava kubera filime y’uruhererekane akinamo yitwa Papa Sava, ko yamurongora. Ibi Bijoux yabisabiye Papa Sava mu kuganiro aba bombi bagiranye na Isimbi Tv.


Muri iki kiganiro Bijoux yavuze ukuntu yahuye na Papa Sava bwa mbere ndetse anahishura kuva kera yamukundaga akagerageza no kubimwereka gusa Papa Sava ntabwo yigeze abyitaho cyane.

Mu gutangira iki kiganiro, Bijoux yavuze ko yahuye na Papa Sava bwa mbere mu mwaka wa 2016 aho bahuriye mu gikorwa cyo gufata amashusho ya filime ya Seburikoko. Bijoux yavuze ko icyo gihe yabonaga Papa Sava yiyemera ndetse atanavuga menshi akabifata nkaho yirata gusa ngo uko iminsi yagiye yicuma nuko ubucuti bwabo bwagiye bukura, Bijoux yaje gusanga Papa Sava atiyemera nkuko yari yarabimukekeye.

Bijoux yakomeje avuga ko kuva kera yakunze Papa Sava ndetse akagerageza no kubimwereka gusa Papa Sava ntiyabiha agaciro cyane ahubwo we akamufata nk’inshuti ye bisanzwe.

Muri iki kiganiro cyaranzwe no guseka cyane kandi Bijoux yasabye Papa Sava ko yamurongora dore ko afite amafaranga kandi akaba afite n’ubushobozi bwo kurongora. Ibi Bijoux yabisabye Papa Sava nyuma yuko hashize igihe kinini Papa Sava aterekana umukunzi we.

Mu gusoza ikiganiro, Bijoux yavuze ko hari ibintu byinshi akundira Papa Sava birimo gutuza no gukora ibintu ku murongo. Bijoux kuri ubu wambitswe impeta n’umusore bakundana yavuze ko nawe ubukwe bwe buri mu minsi ya vuba icyorezo cya Covid-19 nikigabanya ubukana ubukwe bukemererws kuba, ubwe nabwo buzahita buba.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

#MissRwanda2021:Mu bihe bitandukanye,reba amafoto agaragaza ubwiza...

Turi ku munsi wa kane kuva hatangijwe uburyo bwo gutoranya abakobwa...
27 February 2021 Yasuwe: 3256 1

Harmonize yahaye impano y’agaciro umugore basigaye bakundana

Umuhanzi Harmonize,umaze kuba icyamamare muri Afurka y’Iburasirazuba,...
26 February 2021 Yasuwe: 4572 0

#MissRwanda2021:Kayitare Wayitare Dembe yahishuye ko ashyigikiye Uwankusi...

Umuhanzi nyarwanda Kayitare Emmanuel wamenyekaniye ku mazina ya Kayitare...
26 February 2021 Yasuwe: 3554 3

Zari yikomye abamwibasira kubera umugabo basigaye bakundana

Umuherwekazi Zari Hassan wahoze ari umugore w’umuhanzi wo muri Tanzaniya...
26 February 2021 Yasuwe: 4674 0

Umunyarwenya Makanika yavuze ku bamuhaye inkwenene nyuma yo kugura imodoka...

Umunyarwenya Makanika yerekanye imodoka yaguze amafaranga ibihumbi magana...
26 February 2021 Yasuwe: 5042 0

Young Grace yashimangije umukunzi we mushya avuga ko ari mwiza ndetse ko...

Umuhanzikazi Young Grace yatangaje ko ari mu rukundo ruryoshye n’umusore...
25 February 2021 Yasuwe: 4841 0