skol
fortebet

Bijoux wo muri Bamenya yatandukanye na Benjamin wamwambitse impeta ahita amusimbuza uwo umutima we wishimira

Yanditswe: Saturday 23, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri Filime y’uruhererekane yitwa ‘Bamenya’, yatangaje ko hashize iminsi atandukanye n’umusore witwa Abijuru Benjamin [King Bent] wamwambitse impeta y’urukundo amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.

Sponsored Ad

Ku wa 28 Kanama 2020 ni bwo Aline yambitswe impeta y’urukundo n’umusore bari bamaze igihe bakundana, nyuma akaza kwandika kuri konti ye ya Instagram avuga ko inzozi ze zasubijwe kuko agiye kurushinga n’uwo umutima we wishimira.

Uyu mukobwa uri mu bakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda, yavuze ko impeta yambitswe ari impano idasanzwe yakiriye mu buzima bwe, kandi ko yishimiye gusangira iminsi y’ubuzima bwe n’umukunzi w’agatangaza.

Icyo gihe temeje ko agiye kurushinga na Abijuru Benjamin kubera amukunda nawe akaba amukunda. Yagize ati: “Arankunda, agira ukuri, azi gukora, icyongeyeho aranasenga”.

Uyu munsi rero, Munezero Aline wamamaye nka Bijoux yabwiye Isimbi TV gukesha iyi nkuru ko yatandukanye na Abijuru Benjamin buri wese aca inzira ze. Yavuze ko hari byinshi batumvikanyeho atifuza ko byajya mu itangazamakuru. Avuga ko yamaze gutangira ubuzima bushya.

Ati: “…Umuhungu wanyambitse impeta twaratandukanye… Hari igihe umuntu aba ari mwiza ku isura ariko wenda ibyo ashaka cyangwa imiterere yiwe atari byo wowe ushaka cyangwa se ntimunahuze. Ntabwo ngiye kuvuga ngo wenda we yambereye mubi, kuko hari ho abantu bavuga ku ruhande rumwe, nshobora kuba naramubereye mubi cyangwa nawe akaba yarambereye mubi.”

Uyu mukobwa yavuze ko yari yafashe icyemezo cyo kwerekana umukunzi we kubera ko yashakaga kubaka urugo, ariko ngo hari “ibitaragenze neza” byanatumye bombi bashyira akadomo ku rukundo rwabo rwari rumaze igihe kitari gito.

Ati: “Ntabwo twumvikanye…Icyo nabwira abanyarwanda, umuhungu twakundanaga twaratandukanye. Ntabwo tukiri kumwe.”

Munezero Aline yavuze ko nyuma yo gutandukana na Benjamin yahise yinjira mu rukundo n’undi musore mushya ubarizwa mu Rwanda. Ati “Njyewe mfite umuntu nkunda.”

Yavuze kandi ko mu gihe yari acyambaye impeta ya King Bent hari abasore batandukanye bagiye bamutereta ariko akabangira agashima ku isezerano.

Uyu mukobwa amafoto n’amashusho yari yashyize kuri konti ye ya Instagram ari kumwe n’umusore uzwi ku izina rya King Bent yayakuyeho. Ni nako byagenze kuri konti y’uyu musore, kuko nawe yamaze gukuraho amafoto yerekanaga umuhango wo gutera ivi.

Usibye gukuraho amafoto y’umukunzi we, Aline yagabanyije amafoto n’umubare w’abantu akurikira [Follow].

Munezero Aline yavuze ko yahisemo gutangaza ibi, kubera ko mu bihe bitandukanye yagiye abibabazwa n’abantu batandukanye babonaga ko yamaze kwinjira mu buzima bushya. Kandi yarasibye n’amafoto yose yamuhuzaga n’uyu musore.

Munezero Aline yagize izina rikomeye muri iki gihe abicyesha Filime yitwa ‘Bamenya’ itambuka kuri shene ya YouTube. Azwi no mu zindi Filime zitambuka kuri Televiziyo ndetse anifashishwa na benshi mu bahanzi mu mashusho y’indirimbo.

Munezero Aline yavukiye mu mujyi wa Kigali mu 1994. Ni umukobwa w’imfura mu muryango w’abana 5.

Aline yatangiye umwuga wo gukina filime akiga mu mashuri abanza aho yagendaga ayobora abandi bana mu dukino dukinirwa muruhame, ibi byatumye yigirira icyizere aranabikurana aza gutangira gukina muri filime zigaragara mu mwaka wa 2016 aho yanahise atangira kubikora nk’akazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa