Bikindi wamenyekaniye mu ndirimbo zikangurira Abahutu kwanga no kurimbura Abatutsi yapfuye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 16 December 2018 Yasuwe: 6166

Bikindi Simeon wamenyekanye mu ndirimbo zashishikarizaga abahutu kwanga no kurimbura abatutsi yapfuye kuri uyu wa Gatandatu aguye muri Bénin azize kanseri.

Bikindi wari ufite imyaka 64 yabaye umwanditsi w’indirimbo, umuririmbyi n’umuyobozi w’Itorero ry’Imbyino gakondo ryitwaga ‘Irindiro’.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria unarureberera inyungu muri Bénin, Stanislas Kamanzi, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nabo amakuru y’urupfu rwa Bikindi bayamenye.

Kamanzi yavuze ko amakuru bamenye ari uko yazize kanseri y’ubugabo bw’epfo (Prostate) yari amaranye igihe kuva yafungurwa.

Ati “Yazize kanseri ya Prostate yari amaze iminsi arwaye kuva igihe yafunguriwe. Igihe kirekire ngo yakimaze mu bitaro.”

Ubwo FPR Inkotanyi yatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, nibwo Bikindi yamenyekanye cyane asohora indirimbo zateraga ingufu ingabo za Leta yariho icyo gihe ndetse n’izindi zakanguriraba abahutu kwanga abatutsi.

Izo ndirimbo zacurangwaga kuri Radio Rwanda ndetse no kuri RTLM ifatwa nka radiyo yagize uruhare runini mu kongera ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bikindi yahunze igihugu nyuma y’uko FPR Inkotanyi ihagaritse Jenoside.

Yafatiwe i Leiden mu Buholandi tariki 12 Nyakanga 2001. Mu Ukuboza 2008, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwamukatiye gufungwa imyaka 15 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukangurira abantu kwanga abandi (incitation à la haine) mu gihe cya Jenoside.

Icyo gifungo yakirangije ku wa 12 Kamena 2016, aguma muri Benin aho yari afungiwe.
Bikindi yavutse tariki 29 Nzeri 1954, avukira i Rwerere muri Perefegitura ya Gisenyi.

Kasete ya mbere y’indirimbo yayisohoye mu 1990, igizwe n’indirimbo z’ubukwe. Yabaye n’umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco , aba n’umurwanashyaka wa MRND yari ku butegetsi mbere ya Jenoside.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Charles

    Sinzi icyo navuga, niba navuga ngo Imana imwakire niba navuga ngo shitani imwakire simbizi pe !!!

    Imana niyo mucamanza mukuru,niba yarayisabye imbabazi y’ibyo yakoze azababarirwa niba atarazisabye kandi kamubayeho.

    Gusa baraduhemukiye,baratubabaje bihagije ariko ubu twarababariye, nta rwango nkimufitiye nagende yiyaranje n’Imana ye !! Ariko kubera kotwababariye nabwira Nyagasani ngo arenzeho, kandi abagifite imitima y’umwijima abamurikire pe !!
    Dukeneye kubaho neza.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Harmonize yavuze ku bivugwa ko yaba afite umugambi wo kwirukana Diamond...

Harmonize, umwe mu bahanzi b’abahanga bakunzwe cyane mu gihugub cya...
19 March 2019 Yasuwe: 329 0

Hamisa Mobetto yahaye gasopo abakomeje kumushyira mu majwi we na...

Umunyamideli Hamisa Mobeto wabyaranye na Diamond Platnumz yikomye abantu...
19 March 2019 Yasuwe: 384 0

Umukobwa wa Perezida Buhari yongeye gushyira hanze amafoto agaragaza...

Umukobwa wa Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari,Zahra Buhari,yongeye...
19 March 2019 Yasuwe: 2016 0

P Fla yavuze kuri mugenzi we Neg G uri kugororerwa Iwawa wamushinje kuba...

P FLA yavuze ko yatunguwe no kumva bamushyira mu majwi ko ari we...
18 March 2019 Yasuwe: 1347 0

Pallaso yasuye imva ya murumuna we nyakwigendera Ak47 agaragaza...

Pallaso numwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Uganda akaba murumuna wa...
18 March 2019 Yasuwe: 1860 0

Reba igihembo gihambaye Meddy yahawe n’urubuga rwa Youtube[AMAFOTO]

Umuhanzi w’Umunyarwanda Ngabo Medard Jobert [Meddy] yabaye umuhanzi wa...
17 March 2019 Yasuwe: 4653 0