skol
fortebet

Bimwe mu bihe by’ingenzi byavuzwe cyane mu Rwanda mu kwezi kwa Mata harimo ifatwa rya Sankara,gushyira hanze ubwambure bw’abakinnyi, impano zitangaje,ubwishongozi bwa Gahongayire nibindi[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 01, May 2019

Sponsored Ad

skol

Nkuko bisanzwe bisanzwe buri kwezi ntihajya habura ibidasanzwe bikuberamo haba ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru byo mu Rwanda bigacika,Aha tukaba twakusanyirije abasomyi b’UMURYANGO bimwe mu bihe by’ingenzi byavuzwe cyane mu binyamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga byo mu Rwanda mu kwezi gushize kwa Mata.

Sponsored Ad

Mugitondo cyo ku itariki 15 Mata hari kuwa mbere nibwo abantu benshi batangiye kubona amwe mu mashusho y’abakinnyi bambaye ubusa yatangiye gushyirwa hanze n’abantu bataramenyekana neza gusa bikavugwa ko ari umukobwa uba muri Mali.

Iyi nkubiri yo gushyira hanze ubwambure bw’abakinnyi yahereye ku munyezamu wa APR FC Kimenyi Yves washyizwe ku karubanda tariki 15 Mata,nyuma iza gukomereza ku mukinnyi Muhire Kevin nawe washyizwe hanze ubwambure bwe nyuma y’iminsi ibiri ho ya Kimenyi.

Amashusho agaragaza ubwambure bw’aba bakinnyi akaba yarakomeje kugenda akwirakwizwa hirya no hino dore ko benshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro nabo bagiye bayavugaho cyane ndetse banayahererekanya.

Ikindi kintu gikomeye cyagarutsweho cyane mu kwezi gushize hano mu Rwanda ni amashusho y’umwana w’imyaka 10 waganiriye n’igitangazamakuru cya ISIMBI,aho abantu benshi batangariye ubuhanga bwe bitewe n’ibisubizo yasubizaga abamubazaga.

Uyu mwana wamenyekanye nk’umusizi ukiri muto hano mu Rwanda akomeje kugenda atangarirwa na benshi bitewe n’ubuhanga budasanzwe afite.

Ibindi bihe by’ingenzi byaranze ukwezi tuvuyemo,ni mu cyumweru gishize ubwo habaga umukino wa Rayon Sport na APR FC wabaye ku wa gatandatu tariki 20 Mata 2019 aho uyu mukino warangiye Rayon Sport itsinze APR FC igitego 1 ku busa. Uyu mukino ukimara kurangirana n’intsinzi ya Rayon Sport hahise hakurikiraho kwishimira intsinzi ku ruhande rw’abafana ba Rayon Sport aho babyinnye ndetse bakanacelebra bikomeye mu mujyi wa Kigali ndetse no mu nkengero zawo.

Ikindi kintu cyavuzweho cyane ni inkuru ya Aline Gahongayire ubwo tariki ya 26 Mata ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwizwaga amashusho agaragaza Aline Gahongayire arimo gutanga ubuhamya bw’ubuzima bwe ndetse nuko yatandukanye n’umugabo we akabazwa niba azongera kurongorwa aho yanavuze ko atigeze abivugira kuri Radiyo zo mu Rwanda kuko atari ku rwego rwazo.

Muri ubu buhamya burebure ni naho yavugiye ko atakiri ku rwego rw’itangazamakuru ryo mu Rwanda ibintu byatumye anengwa n’abantu batari bake bagiye bakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’agace yabivugiyemo avuga ko ibibazo byose bijyanye n’urugo rwe yabibajijwe na Radio ya Voice Of Amerika[ VOA],ndetse avuga ko atari kwigera abivugira kuri Radio zo mu Rwanda ahubwo ko yari yigereyeyo i Washington DC ahita anavuga ko atari kuri Radio ya Isango Star.

Iyi ni inkuru itarashimishije na gato bamwe mu bakora itangazamakuru ryo mu Rwanda cyane cyane mu gisata cy’Imyidagaduro bavuga ko amagambo yavuze yuzuyemo ubwishongozi bukabije.

Indi nkuru yavuzwe cyane mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ni Umuvugizi w’umutwe wa FLN,ushamikiye kuri MRCD ya Rusesabagina,Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara wakunze kumvikana ku maradiyo mpuzamahanga no kuri youtube yigamba gufata ishyamba rya Nyungwe,aho yafashwe ndetse akagezwa no mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Mata tuvuyemo itariki 30.

Iyi ikaba ari inkuru yaje ishimisha abanyarwanda bose muri rusange bitewe n’amagambo akarishye uyu Sankara yakunze kugenda akoresha avuga ko azahungabanya umutekano w’u Rwanda n’abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa